RFL
Kigali

Joan Lorring yatabarutse kuri iyi Tariki; Bimwe mu byaranze umunsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/05/2020 12:53
0


Amateka ni kimwe mu bintu byibukwa bitewe n’uburyo umunsi runaka wasigiye benshi urwibutso rwiza cyangwa rubi. Umunsi kandi uba ufite amateka yawo yihariye. Tariki 30 Gicurasi ni umunsi w’150 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 215 umwaka ukagera ku musozo.



Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi

1381: Intangiriro yo kwigomeka kw'abahinzi mu Bwongereza.

1416: Inama ya Constance, yahamagawe n'Umwami w'abami Sigismund, ushyigikiye Antipope Yohani XXIII, yatwitse Jerome wa Prague nyuma y'urubanza rw’ubuhakanyi.

1431: Intambara Yimyaka ijana: I Rouen, mu Bufaransa, Joan wa Arc w’imyaka 19 yatwitswe ku giti n’urukiko rwiganjemo Abongereza. Kiliziya Gatolika ya Roma yibuka uyu munsi nk'umunsi mukuru wa Mutagatifu Joan wa Arc.

1631: Ishyirwa ahagaragara ry’ ikinyamakuru cya mbere mu Bufaransa’’La Gazette’’

1806: Ubwo Andrew Jackson waje kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1829, yicaga umugabo wari washinje umugore we ubuharike.

1814: Ubwo umwami w’ u Bufaransa Napoléon I Bonaparte yajyanwaga ku kirwa cya Elbe.

1966: Ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zoherezaga icyogajuru cya mbere cyitwa “Surveyor 1” ku kwezi.

1972: Igitero cyahitanye abantu 26 hagakomereka abarenga 100 ku kibuga cy’ indege cya Lod (Israel).

2008 :Amasezerano yerekeye amasasu ya Cluster yaremejwe.

2008 :Indege ya TACA 390 yagenzuye umuhanda ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Toncontín, ihitana abantu batanu.

2012: Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberiya yakatiwe igifungo cy’imyaka 50 kubera uruhare yagize mu bugizi bwa nabi bwakozwe mu gihe cy’intambara yo muri Siyera Lewone.

2013: Nijeriya yemeje itegeko ribuza gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1010: Ren Zong, umwami w'abashinwa.

1423 :Georg von Peuerbach, umuhanga mu mibare w’umudage.

1464: Barbara wa Brandenburg, umwamikazi wa Bohemia.

1599 :Samuel Bochart, Umuhanga mu bya Bibiliya w’Abaporotesitanti.

1623:John Egerton, umunyapolitiki w’Ubwongereza.

1718 :Wills Hill, umunyapolitiki w’Ubwongereza, umunyamabanga wa Leta.

1800: Umukaridinali w’ Umufaransa Rouen

1887: Alexandre Archipenko, umunyabugeni w’ Umunyamerika ukomoka mu Busuwisi

1896: Howard Hawks, Umunyamerika wakoraga amafilime

1778: Voltaire, umuhanga mu inyurabwenge (philosophe) w’ Umufaransa.

1936 : Keir Dullea, Umunyamerika ukina amafilime

1992:Harrison Barnes, umukinnyi wa basketball w’Umunyamerika

1992 :Danielle Harold, umukinnyi w'amafirime w'Umwongereza.

1994 - Scott Laughton, umukinyi w’umupira w’amaguru wa Kanada.

1996 :Beatriz Haddad Maia, umukinnyi wa tennis wa Berezile.

Abatabarutse kuri iyi tariki

531 :Xiao Tong, igikomangoma cy'ingoma ya Liang.

727:Hubertus, umwepiskopi wa Liège

947:Ma Xifan, umwami wa Chu.

1252: Ferdinand III, umwami wa Castile na León.

1376 ;Joan wa Ponthie, umunyacyubahiro w’umufaransa

1434: Prokop The Great , Jenerali wo mu gihugu cya Czech.

1832 : James Mackintoch, Umwongereza wabaye umuganga, umunyamakuru, umucamanza ndetse n’ umunyapolitiki.

1960 : Boris Pasternak, umwanditsi w’ Umurusiya wanditse igitabo cyitwa Docteur Jivago.

1961 : Rafael Leónidas Trujillo Molina, umunyagitugu wayoboraga République Dominicaine kuva mu 1930 kugeza 1961.

1975 : Michel Simon, Umusuwisi wakinaga film.

2006 : Shohei Imamura, Umuyapani wakoraga film.

2008 : Auguste Legros, Umunyapolitiki wakomokaga ku kirwa cya Reunion.

2014: Joan Lorring, umukinnyi wa filime wavukiye mu Bushinwa mu mujyi wa HongKong, ariko akaba uwakuriye muri Amarika, usibye gukina Filime yari kandi Umuhanzi, yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo ibyo kugira uruhare mu guteza imbere ibyerekeye Filime, azwi muri Filime nka ; The Big Night, The Gangastar n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND