RFL
Kigali

Coronavirus: Amakuru arimo avugwa kuri iyi ndwara y’icyorezo hirya no hino ku Isi

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:29/05/2020 20:35
0


Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho amakuru atandakunye arimo avugwa hirya no hino ku isi arebana n’iyi ndwara y’icyorezo, izwi nka covid-19.



Kuva mu kwezi kwa 12 ku mwaka washize (2019), nibwo iyi ndwara y’ icyorezo cya coronavirus yemejwe iturutse mu gihugu cy’ u Bushinwa. Ntabwo haciyeho iminsi, kuko inzego zibifitiye ububasha Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima/OMS ryahise ryemeza ko ari icyorezo, ndetse n’ ikibazo kireba isis yose.

Bitewe n’ inzira twaciye mu birere ndetse no ku mazi, abantu bamaze kwandura ariko batabizi bagiye bakwirakwiza indwara mu bice batandukanye by’ Isi. Ni uko indwara iva ku mugabane wa Asia, isakara mu bihugu birenga 100 mu gihe kitarenze amezi 5.

Abamaze kwandura barenga 5,900,000. Abishwe n’ iki cyorezo nabo barenga ibihumbi 300, mu gihe abakize iyi ndwara yandura bari hejuru ya miliyoni 2.5. ni imibare ya rusange.

Amakuru kuri covid-19 mu bihugu batandukanye

Mu u Buhinde, ubu abarwayi barimo baryama ku gitanda kimwe barenze umwe! Mu busanzwe, iki ni Igihugu cya 2 gituwe n’ abantu benshi mu isi. Umujyi wacyo wa Mumbai, ukaba ariwo uri guhura n’abandura benshi, dore ko hafi icyagatanu cy’ abanduye mu gihugu baherereye muri Mumbai.

Bitewe n’ ubwinshi bw’ ari kugana ibitaro muri uyu mujyi, byageze aho bamwe Babura aho baryamisha abarwayi, yewe hari n’abari gupfa mu gihe bagitegereje uko bakirwa, cyangwa se bakizenguruka umujyi bashaka ibitaro byabakira.

Bati, aho umutindi yaniste ntiriva! N’ ubundi muri iki gihugu, ubwo umuganga yari atwaye ibipimo by’ amaraso y’ abarwayi bari basanzwemo covid-19, yatewe n’ itsinda ry’ inkende zirangije zimwambura ibyo bizami.

Ibi bizami, byari iby’ abarwayi bane barimo bitwabwaho. Hari hongewe gufatwa andi maraso, ngo barebe uko bahagaze. Ubu, abaturiye aho ibi byabereye, bafite impungenge z’ uko izi nkende nazo zakandura, ndetse zikananduza n’ abantu.

Koreya y’Epfo

Ku wagatatu w’ iki cyumweru, nibwo bamwe mu banyeshuri bari byatangiye gusubira kwiga. Byari nyuma y’ uko Igihugu kiri koroshya ingamba zikakaye zo guhashya covid-19.

Hadaciyeho igihe kirenze umunsi umwe, hahise haboneka abantu banduye 79, umubare utari uherutse kuboneka mu gihe cy’amezi 2.

Ibi, byatumye ibigo by’ amashuri birenga 200 bihatirizwa gufunga nanone, ari nako ibihumbi by’ abanyeshuri bisubira mu rugo.

Amakuru atangazwa na Minisiteri y’ uburezi muri iki gihugu, avuga ko mu gace ka Bucheon ibigo by’amashuri bisaga 251 byahise byongera birafungwa, ndetse ko no muri Seoul biteganywa ko ibindi 117 bishobora gusibika gahunda zo gutangira amasomo.

Canada

Minisitiri w’ intebe, Justin Trudeau atangaza ko harimo harebwa uburyo bushoboka ngo horoshywe ingamba zikakaye zo guhashya covid-19 ku mipaka Canada ihana imbibe n’ Amerika (US).

Ibi, bikaba ngo ari uburyo bwo gufasha imiryango y’ abanya-Canada yaha yaraheze muri Amaerika (US) bitewe nyine na covid-19.

Denmark

Kuri uyu wagatanu kandi, Minisitiri w’ intebe muri Denmark, yatangaje ko ingendo ku bantu binjira muri iki gihugu, bazajya bakorerwa ibipimo ku ndwara y’ icyorezo ya covid-19, ku buryo butunguranye.

Minisitiri Mette Frederiksen kandi, yanavuze ko ba mukerarugendo baturuka mu Budage, Norway, na Iceland ko bazajya binjira muri Denmark ntakibazo guhera tariki 15 Kamena.

Ibihugu biteganya koroshya ingamba zikakaye zo kurwana na covid-19

Spain, Turukiya, u Bufaransa, u Bwongereza, na Brazil, ibi bihugu byose byamaze gutangaza ko bifite gahunda zo koroshya ingamba zikakaye zo kwirinda indwara y’ icyorezo, covid-19. Ku mugabane wa Asia naho, ibihugu nka Philippines n’ u Buyapani nabyo bifite izi gahunda.

Ese hari ibihugu byaba bitaragaragaramo covid-19?

Icyorezo kimaze gushyira isi ku mavi, hari aho bivugwa ko kitaragera. Hamwe muri aho ni, Kiribati, Ibirwa bya Marshall, Micronesia, Nauru, Koreya ya Ruguru, Palau, Samoa, Ibirwa bya Solomon, Tonga, Turkmenistan, Tavalu, na Vanuatu.

Inama yaba iz’ ibihugu, ndetse n’ inzego zita ku buzima ziracyari zimwe. Gukaraba nk’ uko bikwiye hifashishijwe ibikoresho batandukanye, kwambara agapfukamunwa igihe cyose—byihariye uvuye aho uba—ndetse no gusiga intera itari munsi ya metero n’ igice hagati yawe na mugenzi wawe. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND