RFL
Kigali

Reponse Swalla yasohoye indirimbo ivuga ku basore batinya gutereta abakobwa b'abanyamafaranga- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/05/2020 12:50
0


Umuhanzikazi Reponse Swalla yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Bikuvunira iki’, yatanzeho arenga Miliyoni 2 Frw mu gushimangira impinduka agarukanye mu rugendo rushya rw’umuziki we.



Amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 04 n’amasegonda 04’ isohotse nyuma y’amezi atandatu uyu mukobwa asohoye iyo yise “Love Love”. 

"Bikuvunira iki" ivuga ku musore uhisha amarangamutima ye ku mukobwa umurusha amafaranga yakunze ariko akajya akora ibikorwa bitandukanye bihishura ko yasaye mu nyanja y’urukundo.

Mu mashusho, uyu musore areba amafoto y’uyu mukobwa ariko ntamuhamagare ngo amubwire ko amukumbuye, nyamara iyo amuciyeho ari kumwe n’abandi aramupepera.

Swalla aririmba avuga ko uyu musore ari mu rukundo ariko ko avunwa no kubivuga, ndetse ngo umunota umubana munini iyo agerageje kubihisha.

Uyu muhanzikazi yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo ‘Bikuvunira iki’ nyuma yo kubona ko hari abasore batinya gutereta abakobwa b’abanyamafaranga bumva ko bashobora kutabemera.

Nk’umukobwa, avuga ko nta musore ukwiye gutinya kugerageza amahirwe ku mukobwa umurusha umutungo.

Ati “Bareke gutinya, rero nagira ngo abasore bumve ko bashobora gutera intambwe ya mbere bagatereta abakobwa babarusha amafaranga.”

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro n’aho amashusho yakozwe na Onesme.


Umuhanzikazi Reponse Swalla yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Bikuvunira iki"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BIKUVUNIRA IKI' YA REPONSE SWALLA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND