Martin Fabrice ukina mu kibuga hagati wari umaze umwaka akinira Kiyovu Sports, yayisohotsemo nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mafaranga agomba guhabwa yo kumuha ngo yemere gusinya amasezerano mashya ‘recruitment’ , yahisemo kwerekeza mu ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda ‘Police FC’ aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Martin
Fabrice witwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2019/20 muri Kiyovu Sports, nyuma yo
gusoza amasezerano ye uyu mwaka, yavuzwe mu makipe atandukanye ya hano mu
Rwanda harimo no gusubira muri APR FC, ndetse no mu gihugu cya Tanzania.
Nyuma
yuko uyu mukinnyi yicaranye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ngo baganire kuhazaza
he muri iyi kipe, yabasabye ko kugira ngo yongere amasezerano ari uko bamuha
Miliyoni 10 z’amanyarwanda agasinya imyaka ibiri, gusa ubuyobozi bwa Kiyovu
Sports bumwemerera Miliyoni esheshatu, bituma impande zombi zitumvikana.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo amafoto yagiye hanze agaragaza Martin
Fabrice asinyira ikipe ya Police FC yamwemereye ibyo yashakaga, nawe ayisinyira
imyaka ibiri ajya gufasha Munyakazi Yussuf mu kibuga hagati ha Police FC.
Nyuma
yo kugura myugariro w’iburyo bakuye muri Rayon Sports FC, Iradukunda Eric
bakunda kwita Radu, Twizeyimana Martin Fabrice nawe yari ku muryango winjira
muri iyi kipe ishaka guhindura amateka yayiranze mu myaka yatambutse muri
shampiyona yo mu Rwanda, aho ishaka byibura igikombe kimwe mu bikinirwa mu
Rwanda.
Martin,
akaba yasinyiye ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri izamugeza muri
2022 akinira iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda, ikaba ikomeje kwiyubaka mu
mpande zose yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Martin Fabrice yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Police FC
TANGA IGITECYEREZO