RFL
Kigali

Pastor Bagaza wa Zion Temple Dallas yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndagarutse' anavuga kuri Apotre Gitwaza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2020 17:25
0


Pastor Jacques Bagaza; Umuramyi, umwanditsi w'indirimbo, akaba n'umwe mu bashumba ba Zion Temple Dallas muri Texas ahari icyicaro gikuru muri Amerika cy'Itorero Zion Temple riyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere igaragaza amashusho anahishura imishinga myinshi ateganya gukora mu gihe kiri imbere.



Uyu mupasiteri akaba n'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, atuye muri Dallas –Fort Worth muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afatanya ubuhanzi no kuba umushumba dore ko ari umwe mu Bapasiteri bafatanya na Apostle Dr Gitwaza mu kuyobora Zion Temple Dallas. Amaze igihe kinini mu muziki, gusa kuri ubu ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere igaragaza amashusho, akaba ari indirimbo yise 'Ndagarutse'.


Pastor Bagaza amaze gukora album ebyiri, aho iya mbere (Audio) yayikoze mu mwaka wa 2012, iya kabiri ayikora mu 2018 (Audio), ubu akaba yatangiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo ze. 'Ndagarutse' ni yo ndirimbo yahereyeho, ikaba ikangurira abantu kugaruka mu bikari by'Imana kuko ari ho honyine hari amahoro nk'uko Pastor Bagaza yabidutangarije.

Yagize ati "'Ndagarutse' ni indirimbo irimo isengesho cyangwa se ikangurira abantu kugaruka mu bikari by’Imana cyangwa se ahera h’Imana, mu nzu y’Imana, muri presence y’Imana kuko ari ho honyine hari amahoro, ari ho hakwiriye, ari ho heza, ari ho umwana w’umuntu yifuza kuba. Ni yo ndirimbo nashyize hanze".

Uko afatanya umuziki no kuba Umushumba mu Itorero Zion Temple


Mu kiganiro na INYARWANDA, Pastor Jacques Bagaza yabajijwe uko afatanya kuba umuhanzi no kuba umushumba mu Itorero, ibintu benshi bakunze kuvuga ko bitoroshye, adusubiza agira ati "Ni byo ntibiba byoroshye ariko birashoboka. Ikindi nta bintu byiza byizana, kandi nta bintu byiza biba byoroshye. Ni ukuvuga abantu bashyiramo imbaraga bakabihuza byose n’umurimo w’Imana,..Turagerageza tukabihuza tukaramya kandi tugakora n’undi murimo w’Imana dushinzwe".

Pastor Bagaza avuga ko kuririmbira Imana ari impano ye. Ati "Njye ubusanzwe ndi umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, mbimazemo igihe kinini kandi ni impano Imana yampaye". Yaduhishuriye ibyo yibandaho iyo yandika indirimbo, ati “Nkunda kwibanda ariko cyane cyane ku ndirimbo zivuga ubwiza bw’Imana, gukomera kw’Imana, icyubahiro cy’Imana, aho Imana yadukuye, ubunini bwayo, ibyiza byayo mbese Praise and worship, kuyiramya no kuyihimbaza, kuvuga ibigwi by’Imana ni ho nkunze kwibanda cyane mu miririmbirre yanjye".

Yavuze ko agiye kugaragara cyane mu ruhando rw'umuziki kuko iki ari cyo gihe. Yavuze ko Umwuka w’Imana amuhatira gukomeza gukora cyane, ati I think this is the time,.ndi kumva iki ari igihe tugomba gushyira hanze ibihangano". Nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo Ndagarutse, yavuze ko mu kwezi gutaha azashyira hanze amashusho y'indirimbo ya 2 yitwa 'Ijambo ryawe rirarema' yakoranye na Chance wo muri Alarm Ministries. Yavuze kandi ko ateganya gukora ibitaramo byinshi bishima Imana nyuma ya Covid-19.

Uko Pastor Bagaza afata Apostle Gitwaza usanzwe nawe ari Umuramyi


Kuba akorana bya hafi umurimo w'Imana na Apostle Dr Paul Gitwaza usanzwe nawe ari umuramyi ukomeye ubifatanya n'inshingano zindi afite zitoroshye zo kuyora Zion Temple ku Isi, INYARWANDA twabajije Pastor Jacques Bagaza icyo avuga kuri uyu mukozi w'Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Mana kiza bene wacu', aduhishurira ko Apostle Dr Gitwaza ari we afatiraho icyitegererezo. Yavuze ko ari we wamubyaye mu buryo bw'Umwuka, aramurera ndetse anamutoza byinshi cyane cyane mu kuramya Imana.

Pastor Bagaza yagize ati "Apostle (Gitwaza) ni icyitegererezo kuri njye, ni My role model, ni Papa wanjye wo mu Mwuka, mwigiraho byinshi, mureberaho, ni we wambyaye mu buryo bw’Umwuka, arandera, arantoza, kandi ni my role model, habe no mu kuramya, ni we nigiraho. Buriya ni umuramyi mwiza n'ubwo ataba ari kuri stage buri mwanya aramya ariko abikora neza, azi n'icyo ari cyo kuramya Imana. Ni umuririmbyi nkunda, nigiraho kandi untoza muri byinshi cyane cyane muri meaning yo kuramya Imana".


Apostle Gitwaza arashimirwa na Pastor Bagaza ku bwo kumubera icyitegererezo cyiza mu bijyanye no kuramya Imana


Pastor Bagaza ni umwe mu bashumba ba Zion Temple Dallas urusengero rwaguzwe Miliyoni 8 z'Amadorali y'Amerika


'Ndagarutse' ni yo ndirimbo Pastor Bagaza yahereyeho akora amashusho

REBA HANO INDIRIMBO 'NDAGARUTSE' YA PASTOR JACQUES BAGAZA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND