RFL
Kigali

Munyakazi Deo yasohoye indirimbo ‘Ndi Amahoro’ yujuje izigize Album azasohorera kuri Internet-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2020 9:53
0


Umukirigitananga Deo Munyakazi yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ndi Amahoro’ yujuje indirimbo zigize umuzingo [Album] azasohorera kuri Internet mu minsi iri imbere.



Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Ikirenga Cultural Center afite iminota 4 n’amasegonda 33’ yatunganyijwe na Mayors Film. Ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Boris.   

‘Ndi Amahoro’ iri mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zizwi na benshi.

Munyakazi yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo kuyisubiramo akoresheje inanga “mu buryo bwo gutaramira imana, dukoresheje gakondo yacu”.

Yavuze ko iyi ndirimbo yujuje umuzingo (Album) w’indirimbo zigizwe n’umurya w’inanga yamaze gutunganya.

Iyi Album yise ‘Isoko Dusangiye’ igizwe n’indirimbo 10 zirimo ‘Italanto’, ‘Emirembe’ n’izindi.

Uyu muhanzi avuga ko iyi Album azayishyira ku isoko ku wa 12 Kamena 2020 yifashishije Internet.

Ati “Nzayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Amazon, iTunes ku buryo ushobora kuyigura mu burya bwa ‘Online’ ukanayitunga’.

Munyakazi aherutse kuririmba mu iserukiramuco cya “Cossroads Confined Countdwon”.

Afatanyije na Deo Salvator ucuranga gitari bacuranze ‘Rwanda Nziza’ hizihizwa Umunsi mukuru w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Europe Day’ wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku wa 09 Gicurasi 2020.

Munyakazi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ndi Amahoro"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDI AMAHORO' YA MUNYAKAZI DEO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND