RFL
Kigali

Igitaramo cyahagaritswe! Abagize Tuff Gang barazwa muri Stade

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2020 9:46
0


Igitaramo abahanzi bari bagize itsinda rya Tuff Gang bakoreraga kuri shene ya Youtube, cyahagaritswe na Police nyuma y’uko batubahirije amabwiriza agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Iki gitaramo ‘Tuff Gang Live on Stage’ cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, gitambuka ku mbuga nkoranyambaga no ku rubuga rwa Youtube, MK1 TV. 

Ni igitaramo cyari kimaze hafi icyumweru cyamamazwa mu buryo bukomeye. Abafana bari biteze uburyohe bw’indirimbo za Jay Polly, Bull Dogg, Fireman, P-Fla na Green-P bari bagize itsinda rya Tuff Gang.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbili z’ijoro gihagarikwa saa tatu zirengaho iminota micye. Cyari gikurikiwe n’abantu barenga 2000 kuri Youtube.

Bull Dogg na Fireman bamaze kuririmba, uwari uyoboye iki gitaramo yavuze ko bibaye ngombwa ko gihagarikwa, abari bakurikiye bagwa mu kantu biyambaza imbuga nkoranyambaga bibaza icyibaye.

INYARWANDA yamenye amakuru y’uko Police yahagaritse iki gitaramo bitewe n’uko abahanzi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu bigaragarira amaso, aba bahanzi nta dupfukamunwa bari bambaye uretse abacuranzi ba Symphony Band babacurangiraga ndetse na ntera ya metero imwe yari yubahirijwe aha haberaga igitaramo.

Abagira uruhare muri iki gitaramo bose bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro, ahashyirwa abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Abashyirwa muri stade, barekurwa saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Aba-Tuff Gang bari bakoze igitaramo nyuma y’imyaka itatu badahurira ku rubyiniro, dore ko baherukaga guhurira mu gitaramo cya East African Party 2017.

Abari bagize iri tsinda bose bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, uretse Green P.

Tuff Gang yihuje ahagana mu 2008 bashwana mu 2015. Ni mu gihe P Fla yikuye muri iri tsinda ahagana mu 2012.

Bombi bahuje imbaraga bakoze indirimbo zatanze ibyishimo ku mubare munini na n'ubu.

Ubibuke mu ndirimbo zabo nka ‘Gereza’, ‘Kwicuma’, ‘Amaganya’, ‘Inkongoro y’Umushimusi’ n’izindi.

Nta wakwirengagiza uruhare rwabo mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop bafunguriye amarembo mu buryo bwisumbuyeho nabo ibasiga igikundiro.

Nyuma yo gutandukana buri wese yakoze indirimbo ku giti cye, rimwe na rimwe bagakozwa muri gereza uretse umuraperi Bull Dogg.


Igitaramo cya Tuff Gang cyahagaritswe igitaraganya kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYA TUFF GANG CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND