Myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Irambona Gisa Eric wari umaze imyaka umunani akinira Rayon Sports yayisohotsemo ahita yerekeza muri mukeba, Kiyovu Sports aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe izatozwa na Olivier Karekezi.
Amasezerano
y’imyaka ibiri Irambona yari afite muri Rayon Sports yari amaze kurangira,
ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeza kugenda biguru ntege mu kuganiriza uyu
mukinnyi ahitamo kwerekeza mu Rucaca asinya amasezerano y‘imyaka ibiri.
Mu
mwaka w’imikino ushize ntabwo Irambona yigeze ahabwa umwanya uhagije wo gukina
muri Rayon Sports kuko ku mwanya akinaho, umutoza ahitagamo gukinisha kapiteni
w’iyi kipe Rutanga Eric.
Uretse
Eric kandi, undi mukinnyi wa Rayon Sports FC ukomeje kuvugwa muri Kiyovu Sport,
ni Kimenyi Yves, amakuru avuga amaze iminsi ari mu biganiro n’iyi kipe yo ku
Mumena.
Irambona
Eric w’imyaka 28 y’amavuko ageze muri Kiyovu Sport asanga rutahizamu Samson Babuwa
uzayikinira mu gihe cy’umwaka umwe, ikaba kandi yarongereye amasezerano
y’imyaka ibiri, Serumogo Ally na Ishimwe Saleh.
Iyi
kipe kandi ikazatozwa na Olivier Karekezi wakoranye na Irambona ubwo yatozaga
Rayon Sports akayifasha no kwegukana ibikombe bibiri.
Irambona yamaze gusohoka muri Rayon Sports yerekeza muri Kiyovu Sport
Irabona yasinyiye Kiyovu Sport amasezerano y'imyaka ibiri
TANGA IGITECYEREZO