RFL
Kigali

Kenya: Yatawe muri yombi nyuma yo gusuka mu myanya y’ibanga y’umugore we uruvange rw’urusenda, umunyu, ibitunguru n’umucanga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/05/2020 0:29
0


Polisi yo muri Kenya yatangaje ko hafashwe umugabo wakoze amahano agafata umunyu, urusenda, ibitunguru, umucanga akabyinjiza mu myanya y’ibanga y’umugore we, ibyafashwe nk’amahano ndengakamere mu gihugu cya Kenya.



Abashinzwe umutekano muri iki gihugu batangaje ko uyu mugabo, James Kifo Muriuki w'imyaka 30 y’amavuko yafatiwe muri Kaningo. Naijanews yanditse ko uyu mugabo ya yashakaga kwica umugore we nyuma kushaka kumusambanya ku ngufu undi akanga.

Ukekwaho icyaha yabanje kumvisha umugore we kuva mu mujyi wabo wa Marimanti, nyuma atinya ko yafatwa nyuma yo kuva i Nairobi kandi bitemewe kubera ingendo zimwe zitemewe zafunzwe.

Umugabo byamwanze mu nda aranga afata urugendo yerekeza Marimati, ageze ku mugezi wa Kathita, amutegeka kwiyambura. Umugore yanze kumvira umugabo, ni bwo yahise amukubita inkoni amutera ubwoba ko amutera icyuma yari afite.

Yaje kumusambanya ku gahato arangije amusukamo urusenda, umunyu, ibitunguru bivanze n’umucanga amusiga ku nzira, amaze gukora ibyo bikorwa bibi yahise acika aziko akoze amahano nubwo atamwishe.

Polisi yahise imushakisha atabwa muri yombi. Polisi ya Kenya ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko yamaze kumuta muri yombi imukuye aho yari yihishe mu gace ka kaningo mu ntara ya Kitui.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND