RFL
Kigali

Umuryango wa Jamal Khashoggi watanze imbabazi ku bamwishe

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/05/2020 16:41
0


Kuri uyu wagatanu, ni bwo umuhungu wa nyakwigendera Jamal Khashoggi, Salah Khashoggi yahaye imbabazi abagizi ba nabi bishe se.



Jamal Khashoggi yabuze tariki ya 2 Ukwakira mu mwaka wa 2018, ubwo yari agiye mu nyubako ikoreramo Uhagarariye (ambasade) Arabie Saoudite muri Turukiya. Khashoggi, yari ajyanywe no gushaka ibyangombwa byo gushyingiranwa na Hatice Cengiz.

Abinyujieje ku rubuga rwe rwa Twitter, Salah Khashoggi—umuhungu wa Jamal Khashoggi—kuri uyu wagatanu yatangaje ko Umuryango utanze imbabazi ku bantu batwaye Ubuzima bwa se mumwaka wa 2018 ubwo uyu munyamakuru yari agiye mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite, inyubako iri Istanbul muri Turukiya.

“Mu ijoro ry’ umugisha, ndetse n’ ukwezi ku imigisha (ukwezi gutagatifu kwa Ramadan), turibuka ko Imana yavuze: Iyo umuntu atanze imbabazi ndetse akiyunga, ibihembo bye abihabwa na Allah”. Amwe mu magambo ya Salah Khashoggi.

Akomeza agira ati, “ku bw’ ibyo, twe abahungu ba Jamal Khashoggi wahowe Imana (imyumvire ye), dutangaje ko duhaye imbabazi uwishe data, dutegereje ibihembo bya Nyagasani Uhoraho”. Salah.

Gusa, icyemezo aba bahungu ba Jamal bafashe ntabwo bagihuza n’ uwari ugiye kuba umugore we Hatice Cengiz. 

Nawe anyuze ku rubuga rw era Twitter, avuga ko nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo guha imbabazi abishe Jamal Khashoggi.

Mu busanze mu matego y’ idini ya Islam, igihango cy’ urupfu muri Arabie Saoudite gishobora guhindurwa/gukurwaho igihe Umuryango wahemukiwe utanze imbabazi ku bahemutse. Gusa, ntabwo birasobanuka neza niba izi mbabazi zizakuraho igihango cy’ abishe Jamal.

Itangwa ry’ imbabazi ku bishe Jamal, ryateje impagarara kuri bamwe. Yahya Assir, Uhagarariye itsinda rirongera uburenganzira, avuga ko Jamal yishwe n’ inzego z’ ubuyobozi bitewe n’ uko Jamal yakoraga ubusesenguzi kuri politiki ya Arabie Saoudite byihariye.

Assir anavuga ko bamwe mu muryango wa Jamal badafite ubwisanzure buhagije bwo kuba baviga ibyo bashaka bibarimo. Yongeraho kandi ko iyicwa rya Jamal ritareba Umuryango we gusa, ko binareba rubanda kuko ibyo yandikaga abiha rubanda aribyo yazize.

Iyicwa rya Jamal ntabwo ari bakeya barishinja ubutegetsi bwa Arabie Saoudite, dore ko n’ ikigo cy’ ubutasi cya Amerika CIA, cyavuze ko cyizera ko Igikomangoma Mohammed bin Salman aricyo cyategetse iyicwa rya Jamal Khashoggi. 

Abari bahamwe n’ iki cyaha cyo kwica uyu munyamakuru, batanu muri bo bakatiwe urwo gupfa, ndetse batatu bandi bashyirwa muri gereza. 

Imanza z’ aba bicanyi zakozwe mu ibanga mu mujyi wa Riyadh, zanenzwe cyane n’ Umuryango w’ Abibumbye aho wavuze ko Arabie Saoudite yatesheje Agaciro ubutabera, aho bemereye abishe Jamal kuba bagenda bataryojwe amahano yabo.

Gusa, ibo ntibihura n’ ibyo umuhungu wa Jamal, Salah Khashoggi avuga ko, ubutabera bwakozwe kandi bwagezwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND