RFL
Kigali

Inkomoko n’amateka y’indirimbo ‘You will never walk alone’ y’ikipe ya Liverpool

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:22/05/2020 9:22
0


Ikipe ya Liverpool ni imwe mu makipe y’umupira w’amaguru akunzwe n’abantu batari bake mu mpande zose z’Isi. Akenshi umupira wahuje iy’ikipe n’izindi hakunda kumvikana umurindi w’abafana bayo bavuga ngo 'You will never walk alone' ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo 'ntuzigera ugenda wenyine'.



Akenshi usanga indirimbo ziririmbwa n’abafana ku ma sitade nta mateka n’ubusobanuro biba bifitanye n'iyo kipe, ahubwo abafana babikora nko kwishimisha cyangwa gutera imbaraga abakinnyi, gutaka abakinnyi, kwivuga ibigwi cyangwa se gusebya mukeba bahanganye. Nubwo ariko bikunze kugaragara ku makipe menshi ku ndirimbo ‘You will never walk alone’ y’ ikipe ya Liverpool hari umwihariko.

Ese ni nde wanditse iyi ndirimbo?

Umunyamerika Oscar Hammerstein II ni we wanditse iyi ndirimbo abifashijwemo mu mwaka w’1945. Nyuma y'uko iyi ndirimbo isohotse yaje gukorerwa ama Cover menshi ariko iya menyekanye cyane ni iyakozwe n’itsinda ry’abaririmbyi bo mu Bwongereza rya Gerry na Pacemakers mu 1963. Iri tsinda rikaba ryarashinzwe rikanitirirwa umuririmbyi Gerry Marsden, rikaba ryaratangiye (Gerry na Pacemakers) mu 1959.

Richard Rodgers wahimbye iyi ndirimbo 'You will never walk alone'Itsinda rya Gerry na The pacemakers ryasubiyemo (Cover)  'You will never walk Alone'

Iyi Cover yakozwe na Gerry na Pacemaker yaramamaye cyane mu gihugu cy’u Bwongereza ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bine ariyo yari iyoboye izindi kuri Charts.

Aho byaturutse kugirango iyi ndirimbo yifashishwe n’ikipe ya Liverpool.

Mu gihe ikipe ya Liverpool yakinnye, kuri sitade yabo ya Anfield road humvikana umurindi w’abafana urangazwa imbere n’indirimbo baririmba ziyobowe na ”You will never walk alone” ikaba ari nayo iranga iyi kipe y’ubukombe mu gihugu cy’u Bwongereza.

You will never walk alone ubundi tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ntuzigera ugenda wenyine. Bimaze kuba umuco ko mbere y’umukino abafana batari bacye ba Liverpool bafata akanya bakayiririmba, ishusho itera abasore babo imbaraga, igatera abo bahanganye ubwoba cyangwa se kwikanga.

Mu 1963 ni bwo itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Gerry and peace makers ryo mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool ryasubiyemo iyi ndirimbo yahimbwe n’Umunyamerika Oscar Hammerstein II wanditse iyi ndirimbo abifashijwemo na Richard Rodgers. Iyi ndirimbo ubwo yahimbwaga mu mwaka w’1945 mu gihe intambara ya kabiri y’isi yari irangiye, ahanini yashakaga guhumuriza abarokotse ndetse n'ababuze ababo bakunda, umusozo w’iyo ndirimbo ugira uti, 'uzakomeze ugende ufite icyizere mu mutima kandi ntabwo uzigera ugenda wenyine'.

Ibi byatumye iyi ndirimbo ikundwa cyane muri uyu mujyi wa Liverpool ndetse itangira gucurangwa cyane kuri sitade ya Liverpool ku buryo abafana baje kuyikunda, ndetse bakajya basakuza cyane bayisaba mu gihe itaracurangwa, bagira bati 'turashaka indirimbo yacu'.

Iyi ndirimbo yakomeje gukundwa cyane bitewe n'uko iryoshye mu miririmbire, ikaba yoroshye gufata, ndetse ikaba ifite amagambo y'ihumure, ikomeza guherekeza iyi kipe yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bibi. Mu mwaka wa 2001 iyi ndirimbo yifashishijwe mu muhango wo kwibuka abazize igitero cy'iterabwoba kizwi nka 9/11 cyahitanye abagera ku 2,977 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi bikorwa bitari umupira w’amaguru iyi ndirimbo ‘You will never walk alone’ yifashishijwemo.

Umukino wahuje ikipe ya Liverpool n’ikipe ya Nottingham Forest tariki ya 15 mata 1989, ukabera kuri sitade y’ikipe ya Nottingham Forest kuri sitade ya Hillsborough yari yarubatswe mu gikombe cy’isi cyo mu 1966. Kubera ko Iyi sitade itagiraga aho abafana b’ikipe yasuye bicara, ibi byaje guteza  umubyigano ukomeye ndetse biviramo abagera kuri 96 kuhasiga ubuzima. 

Mu mwaka wa 2016, iperereza ryagaragaje ko abapolisi bari bashinzwe umutekano kuri uyu mukino ari bo ba nyirabayazana ahanini bitewe n’uburanagare bagize. Mu rwego rwo kwibuka aba bazize icyi cyago cyizwi nka Hillsborough disasater, indirimbo ni yo yifashishwaga ahanini kubera nyine ya magambo y'ihumure afasha uwabuze uwe cyangwa uwahuye n'irindi sanganya akubiye muri iyi ndirimbo.

Mu gihe abafana ba Liverpool baririmbaga iyi ndirimbo mu kwibuka ababo babuze wasangaga n’abafana b'andi ma kipe bifatanya nabo mu kuyiririmba, icyintu kidakunze kubaho mu isi y’umupira wa maguru.

Si aho gusa iyi ndirimbo yakoreshejwe kuko yanaririmbwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Amerika Barack Obama, umuhango ukurikirwa n’abantu benshi cyane ku si.

Ese ni ayahe makipe yandi yifashisha iyi ndirimbo?

Abafana b’ikipe ya Celtic bakunda kuvuga ko ari bo bazanye iyi ndirimbo ku ma sitade bwa mbere, ariko nk'uko amateka abigaragaza abantu benshi bahuriza ku kuba Liverpool ariyo yatangiye kuyikoresha bwa mbere. Ahubwo bakavuga ko ikipe ya Celtic yatangiye gukoresha iyi ndirimbo mu mwaka w’1996 nyuma y’umukino wa ½ cy’amarushanwa y’iburayi wari umaze kuyihuza n’ikipe ya Liverpool kuri sitade ya Liverpool ya Anfield.

Kuri ubu ikipe ya Celtic yifashisha iyi ndirimbo mbere yo gukina imikino y’i Burayi kuri sitade yayo ya 'Celtic Park'. Kuva icyo gihe, imaze gukwirakwira mu makipe menshi. Uretse ikipe ya Liverpool na Celtic, kuri ubu ikipe ya Borussia Dortmund irayikoresha ku kibuga cyayo.

Ni nyuma yaho mu 1996 itsinda ry’Abadage ryitwa Pur Harmony riva mu mujyi wa Dortumund ryasubiyemo iyi ndirimbo mu rurimi rw’icyidage, ndetse nyuma iza kugirwa indirimbo y'ikipe ya Borrusia Dortumund. Umukino wahuzaga ikipe ya Liverpool mu mwaka wa 2015-2016 muri Europa League ntuzibagirana ubwo abafana bose bahurizaga kuri iyi ndirimbo maze bagatigisa sitade cyane.

Src: goal.com, smoothradio.com & thisisanfield.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND