Umuhinzi mwiza ni uhinga agasarura akabika imbuto. Mu buhanzi ho umuhanzi mwiza ni ukora yatera imbere akishimira kubona hari nawe abo yafashije gukuza impano zabo. Ku rundi ruhande, hari abayabona bagashora ahandi. Tugiye kukugezaho abahanzi 6 bakomeye muri Afrika ndetse n’ibigo bikomeye bashinze bikurikirana inyungu z'abahanzi.
Ubuhanzi ni
bumwe mu bucuruzi bushingiye ku byishimo bya muntu ariko bukaba ikirombe cy’amafaranga
y’umurengera k'uwabwize neza. Gusa hari ababukora bemeze nk’abashaka kwishimisha
kurusha uko abakunzi babo babicyeneye ariko ku muhanzi w’umuhanga abifata nk’akazi
nk'uko undi wese ufite akazi runaka abigenza.
Nyuma y’ibi byose hari abashinga ibigo bifasha abahanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi ari bwo buzwi nka Label cyangwa ibigo birebera inyungu z'abahanzi.
Ibi bigo
ahanini ni byo bigira uruhare mu iterambere rya muzika. Ahanini uzasanga ibihugu
bifite muzika iri hejuru, hari abahanzi cyangwa abashoramali bubatse ibi bigo
cyangwa icyo twakwita ubwami buhamye bwa muzika.
Mu gihugu cy’u Rwanda ntabwo ari abahanzi benshi bafite inzu zirebera abahanzi inyungu kuko n’abahari ntabwo ibikorwa byazo bikunze kugaragara cyane. Bamwe mu bahanzi batangiye uru rugendo twavugamo Bruce Melody, The Ben n'abandi mbarwa.
Inzu y’umuziki ya Kina Music ni yo twakwita
nyamugenda mu b'imbere muri izi ziri gukora mu Rwanda, hakaza na The Mane Label
ibarizwamo abahanzi batatu (Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda) nyuma y'uko Safi na Jay Polly bayivuyemo.
Mu gukora uru rutonde rw'abahanzi bafite Label zikomeye muri Afrika, twarebye Labels zikomeye muri iyi minsi ndetse n’abahanzi bazishinze uburyo bari mu bagezweho magingo aya.
Urutonde rw'Abahanzi b’ibyamamare ku mugabane wa Afrika bafite ibigo birebera inyungu abahanzi bikomeye cyane, ruyobowe na Wizkid. Dore uko bakurikirana:
1. Wizkid
Label: Star Boy Entertainment
2. Timaya
Label: DM Records
3. Burna Boy
Label: Spaceship Entertainment
4. Don Jazz
Label: Mavin Records
5. Davido
Label: Davido Music Worldwide (DMW)
6. Diamond Platinumz
Label: WCB Wasafi
TANGA IGITECYEREZO