RFL
Kigali

Danny Vumbi agiye gusohora Album yagombaga kumurikira mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2020 10:19
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi, ageze kure imyiteguro yo kumurikira kuri Internet Album ya Gatatu yise 'Inkuru Nziza', yagombaga kumurikira mu Bufaransa akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2020 nibwo Danny Vumbi ubarizwa muri Label ya Kikac Music yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko agiye kumurika indirimbo 13 yakubiye kuri Album nshya.

Uhijimfura Claude ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kikac, yabwiye INYARWANDA, ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka bari batangiye gushaka ibyangombwa no kwemeza itariki yo kumurikira iyi Album mu Bufaransa.

Claude yavuze ko bakomeje gutegereza ko icyorezo cya Coronavirus gicogora ariko basanga bari gutinda kuyimurika, banzura kushyira hanze bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Avuga ko ubu batangiye gushaka abaterankunga ndetse n’abahanzi bazashyigikira Danny Vumbi amurikira iyi Album.

Ati “Mu 2016 yakoze ibitaramo Paris, Belgique na Canada rero twagombaga gusubirayo kumurika Album. Uburyo yari yakoresheje ajyayo ni nabwo twari twakoresheje kugira ngo tubone aho kumurikira iyi Album.”

Claude yanavuze ko kumurikira Album mu Bufaransa byari kubafasha guhita bahafitira amashusho y’indirimbo Danny Vumbi yakoranye na Ben Kayiranga

Ati “Twahisemo ko tuyishyira hanze twifashishije Internet ariko tuzanakomeza kureba ko byadukundira tukajya kuyimurikira i Paris cyangwa dukore n’indi.”

Kugeza ubu Neptunez Band niyo byemejwe ko izacurangira Danny Vumbi. Ni mu gihe hari gukorwa urutonde rw’abahanzi bazafasha Danny Vumbi.

Danny Vumbi yabwiye INYARWANDA, ko iyi Album ya Gatatu mu rugendo rwe rw’umuziki ivuze ko “Intambwe yose igana imbere ni iyo kwishimirwa.”

Iyi Album izajya ku isoko abantu bazi indirimbo eshatu gusa, ubu hamaze gusohoka ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse n’indi izasohoka mu minsi iri imbere.

Album ya mbere ya Danny Vumbi yitwa ‘Umudendezo’ yayisohoye mu 2012, iriho indirimbo yakoranye na Uncle Austin, The Ben, Kamichi n’izindi.

Album ya Kabiri yitwa ‘Kuri twese’ yayimuritse mu 2015 iriho indirimbo nka ‘Danger’ yamuhaye igikundiro, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute’ n’izindi.

Danny Vumbi yatangaje ko agiye kumurika Album ya Gatatu yise "Inkuru Nziza"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YIBARE' YA DANNY VUMBI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND