Ikipe ya Seoul FC yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Korea y’Epfo, yahanishijwe gutanga Miliyoni 100 z’amanya Korea, angana na Miliyoni 77 z’amanyarwanda, nyuma yo kwinjiza ku kibuga ibikoresho bikoreshwa mu kwikinisha biri mu ishusho y‘abantu, mu mukino wa shampiyona ikipe ya Seoul FC yakinnye na Gwangju ku Cyumweru.
Ibi
byabaye mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Korea y’Epfo, wabaye
ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, wahuje ikipe ya Seoul FC yari yakiriye Gwangju,
ukaba wararangiye ku ntsinzi ya Seoul ya 1-0.
Mu
rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, shampiyona ya Korea yarasubukuwe ariko
nta mufana wemerewe kugera ku kibuga, bityo usanga amakipe yifashisha abantu b’ibicupuri
(ibipupe) bakabishyira muri Stade kugira ngo bakine biyumvisha ko hari abafana
babashyigikiye mu kibuga.
Gusa
ariko kuri uyu mukino siko byagenze kuko aho kugira ngo ikipe ya Seoul FC izane
abantu b’ibicupuri (ibipupe)( mannequins)ku kibuga, yazanye ibikoresho
bikoreshwa mu kwikinisha biri mu ishusho y‘abantu(sex dolls) maze babyicaza mu
myanya yari kuba yicawemo n’abantu kuri Stade.
Ikipe
ya Seoul FC yazanye ku kibuga ibikoresho 20 byifashishwa mu kwikinisha, bimwe
bambikwa imyinda y’iyi kipe, ibindi bigumana ibirango by’uruganda bikorerwamo,
bigaragaza ko ari uruganda rukora ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha.
Kuba
uyu mukino wari urimo gtambutswa ku mateleviziyo yo muri iki gihugu, byagize ingaruka
zikomeye cyane kuko byafaswe nkaho iyi kipe iri kwamamaza ubusambanyi.
Iyi
kipe irashinjwa kurengera no kwica nkana amategeko agenga umupira w’amaguru mu
gihugu cya Korea y’Epfo.
Ubuyobozi
bw’iyi kipe bwemera ko bwagize uburangare bwatumye bukora amakosa akomeye cyane,
kuko umucuruzi yabazaniyeibyo batamutumye, hanyuma ntibakore igenzura bakaza
kubibona umukino urangiye.
Numa
y‘umukino, bukeye bwaho ku wa mbere ubuyobozi bw’iyi kipe bwasohoye ubutumwa
busaba imbabazi buvuga ko amakosa bakoze atabaturutseho, ahubwo byatewe n’umucuruzi
wabazaniye ibyo batamutumye.
Bwagize
buti”Dusabye imbabazi abafana bose. Dusabye imbabazi ku bw’ibikoresho bisimbura
abafana byazanwe ku kibuga mu mukino wabaye tariki a 17 Gicurasi 2020, biriya bikoresho
byari byazanwe mu gusimbura abantu, ntibyari byazanwe muri gaunda yo kwamamaza
ubusambanyi”.
“Icyo
twari tugendereye kwari ugukura abafana mu bwigunge muri ibi bihe bikomeye
turimo, tugomba gutekereza igikwiye gukorwa kugira ngo ibintu nk’ibi
bitazongera kubaho ukundi”.
Ubuyobozi
bw’umupira w’amaguru muri Korea y’Epfo bwatangaje ko aya ari amahano yakozwe n’ikipe
a Seoul FC, bakwiye kwicara bagafata uwanzuro w’ikigomba gukorwa, bakabiryozwa.
Ibiro
ntaramakuru bya Yonhap news, bitangaza ko iyi kipe ishobora gufatirwa ibindi
bihano byiyongera ku mafaranga izatanga, birimo nko gukurwaho amanota atanu cyangwa
gucibwa ama Euro £3,300, ndetse ikaba yanabuzwa kugira umuterankunga wongera
kugaragara kuri sitade yayo mu gihe runaka.
Shampiyona
ya Korea y’Epfo ni imwe muri shampiyona zasubukuwe kare, nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo
cya Coronavirus, ubu imikino ibera mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda
ikwirakwira ryacyo.
Ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha byinjijwe ku kibuga byambikwa imyenda y'ikipe ya Seoul FC
TANGA IGITECYEREZO