RFL
Kigali

Menya indwara ya 'Honeymoon Cystitis' ikunze kwibasira abagore bakiva mu kwezi kwa buki

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/05/2020 17:21
0


Honeymoon Cystitis ni izina ryahawe ubwoko bwa Cystitis itangira mu gihe abashakanye batangiye umubano wimbitse, igihe baba batangiye igikorwa cyo gutera akabariro kenshi nyuma y'igihe kirekire cyo kwifata.



Iyi ndwara yo mu bwoko bwa infegisiyo ifata abagore hafi ya bose kandi ntirobanura imyaka yabo. Kimwe n'ubundi bwoko bwa mikorobe ubwo ari bwo bwose bwanduza inzira z’inkari, Honeymoon Cystitis nayo iterwa na bagiteri. Ibi byiyongeraho n’imibonano mpuzabitsina ikorwa kenshi hatitawe ku mwanya wo kwita ku isuku y’imyanya ndangagitsina.

Hari abantu batajya bumva ibijyanye n’indwara z’inzira z’inkari cyangwa iyi ya cystite ndetse usanga batanabyitayeho. Bagiteri rero zifite ubushobozi bwo kwinjira byoroshye mu miyoboro y’inkari y’abagore zikaba zateza uburwayi butandukanye. Iyo zigezemo zitangira kurya intungamubiri zisanga mu nkari, zigatangira gutura mu ruhago ari nabwo iyo bitinze zitangira gukora uburozi bwangiza umubiri wawe. Bitandukanye no ku bagabo kuko bo imyanya ndangagitsina yabo ntiteye nk’iy'abagore.

Umuntu ufite Honemoon Cystitis agaragaza ibimenyetso nk’iby'izindi ndwara zituruka kuri bagiteri. Irigaragaza cyane ku bagore bafite imyaka 20 kandi iterwa no kwifata igihe kirekire. Nyuma y’igihe umugore atangiye gukora imibonano mpuzabitsina, ni bwo usanga izi mikorobe zigenda ziyegeranya mu ruhago zigatangira kumurembya.

Ibindi bimenyetso

· Kumva uryaryatwa mu gihe uri kunyara

· Gushaka kujya kunyara kenshi kandi buri kanya kabone n’ubwo wagerayo ntihagire inkari zigaragara ziza.

· Kuribwa mu kiziba cy’inda

· Kunyara inkari zijimye kandi zenda gusa n’amaraso.

· Kubabara igihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Abaganga bavuga ko kugira ngo ugabanye ibyago by’iyi ndwara uba ugomba kwihagarika buri uko mumaze gutera akabariro ndetse no kugira isuku kenshi cyane cyane ku bagore bakimara gushaka cyangwa bakunda gutera akabariro kenshi. 

Iyi ndwara iterwa ahanini na bagiteri zaE. coli, Klebsiella, Enterococcus, Streptococcus na Citrobacter. Ni bagiteri zikunze kwibera mu mubiri ntacyo zangiza nyamara iyo zigenda ziba nyinshi kandi ahantu hamwe ni bwo zishobora kuvamo infegisiyo zirimo n’iyi ndwara ya Cystitis.

Mu buvuzi bw’iyi ndwara, abaganga bakunze gutanga za antibiyotike zo mu bwoko butandukanye nyamara hari aho usanga bagiteri zaramaze kurusha imbaraga izo antibiyotike. Ibi bigaragazwa n’uko ushobora gukira iyi ndwara nyuma y’amezi nk’atandatu ukongera kugaruka. Biba ngombwa ko bakwandikira iby’igihe kirekire ariko bibanze ku buryo bwo kwirukana bagiteri hakoreshejwe inkari kuruta kurimbura bagiteri zose mu mubiri.

Ubusanzwe siko bagiteri zose zangiza ahubwo biterwa n’ingano yazo mu gice kimwe runaka cy’umubiri. Uko wakwirinda ibyago byokongera kurwara iyi ndwara:

· Kunywa nibura ibirahure umunani by’amazi buri munsi. Ibi bifasha ko inkari zibasha koroha zikiyungurura mu buryo bworoshye.

· Kugira isuku kenshi mu myanya y’ibanga ndetse n’isuku y’intoki igihe uwo mutera akabariro ari kugukoraho agutegura.

· Abagore bakangurirwa ko igihe bagiye mu bwiherero bakituma, bazajya bihanagura mu kibuno basubiza inyuma aho kuganisha imbere kuko byakorohera mikorobe zivuye mu musarani kwinjira mu nzira z’inkari.

· Kwirinda gukoresha amavuta cyangwa imibavu abagore bakunze gutera mu gitsina mu rwego rwo kugabanya impumuro mbi.

· Kujya kunyara ukimara gutera akabariro kabone n’ubwo waba utabishaka.

Src: nydailynews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND