RFL
Kigali

U Buhinde na Bangladesh: Abantu babarirwa muri za miliyoni bavanywe mu byabo n’inkubi y’umuyaga yaherukaga mu myaka 20 ishize

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/05/2020 16:16
0


Kuri uyu wa Gatatu, Ubuhinde na Bangaladeshi byimuye abantu babarirwa muri za miliyoni kubera inkubi y’umuyaga ukaze cyane yabaye, ibintu byaherukaga kuba mu myaka 20 ishize,



Iyi nkubi y'umuyaga yaje ibi bihugu byombi bikiri guhangana na coronavirus yatumye hangirika ibintu byinshi birimo amazu imirima, imihanda ya za gari ya moshi, amashanyarazi n’ibindi.


Abayobozi bavuga ko bagowe cyane no kurokora ubuzima bw’abantu babimura ariko banakomeza gushyira ingufu mu gukumira icyorezo cya coronavirus bashyira mu bikorwa intera ndende hagati y’abantu ngo batanduzanya.


Ibintu ntabwo byoroshye kuko ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bari mu bagerageza gutaha bava mu mijyi minini nyuma y’ifungwa ry’igihugu cyose, byari biteganijwe ko hafi y’inyanja ya Bengal, inkubi y'umuyaga ikomeye Amphan yari iteganijwe kwibasira inkombe z’iburasirazuba bw’Ubuhinde ndetse n’amajyepfo ya Bangladesh ndetse n’umuyaga ukomeye ugenda ibirometero 185 mu isaha.


Abayobozi bayoboye za gari ya moshi zitwara ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bimukira mu ntara z’iburasirazuba bava mu murwa mukuru wa New Delhi kure y’inzira y’umuyaga aho bari barabuze akazi kubera gufunga bitewe na coronavirus.


Ushinzwe imicungire y’ibiza SG Rai yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Dufite amasaha agera kuri atandatu kugira ngo twimure abantu mu ngo zabo kandi tugomba no kubahiriza amahame yo ushyira intera ndende hagati y’umuntu n’undi kubera coronavirus.


Minisitiri w’intara y’u Burengerazuba, Mamata Banerjee, yatangaje ko abantu bagera ku 300.000 bimuriwe mu buhungiro bw’umuyaga. Umurwa mukuru wa leta ya Kolkata uri hafi yinzira y’umuyaga kandi avuga ko hari impungenge z’abantu batuye mu mazu agera ku 1.500, yangiritse.

Src: reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND