RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro yakinnye muri filime y’abanya-Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/05/2020 9:08
0


Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro ari mu bakinnyi b’intoranywa bakinnye mu ruhererekane rwa filime yiswe “Yankee Hustle” y’Abanya-Nigeria inyuzwa ku rubuga rwa Amazon.com.



Agace ka mbere k’iyi filime ‘Yankee Hustle’ gafite iminota 28’ n’amasegonda 55’ kashyizwe kuri shene ya Youtube yitwa Ras Films, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Iyi filime yahimbwe, itunganwa ndetse inayoborwa na Tola Olatunji afatanyije na Deyemi Okanlawon.

Yakinnyemo Damilola Olatunde [Eze], Uche Jombo, Paula Obaseki, Tina Chukwura, Jide Kosoko [Tunde] n’abandi.

‘Yankee Hustle’ ifite episode 13. Malaika Uwamahoro [Akina yitwa Princess] yavuze ko uretse episode ya mbere yasohotse ku rubuga rwa Youtube izindi zisigaye zizajya ziboneka kuri Amazon Prime.

Iyi filime ivuga ku nkuru y’abanyafurika bakora ibishoboka byose kugira ngo bajye kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’igihugu cy’inzozi zabo.

Igaragaza ingorane bahura nazo bajya muri Amerika, urukundo, kubaka ubushuti hagati y’abo no kugerageza kubakira ku muco w’ibihugu baturutsemo.

Ku rubuga rwa Amazon.com, ‘episode 1’ igura amadorali 2.99 naho ‘season 1’ igura 17.99.

Integuza y’iyi filime yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ifite umunota 01’ n’amasegonda 30’.

Malaika Uwamahoro ni umunyarwandakazi ufite ubuhanga mu gukina ikinamico, guhanga imivugo no kuririmba.

Yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.”

Malaika Uwamahoro yakinnye muri filime yatunganyirijwe muri Nigeria

Iyi filime iboneka ku rubuga rwa Amazon.com

Malaika ni umukinnyi wa filime, ufite ubuhanga mu kuvuga imivugo no kuririmba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND