RFL
Kigali

Tuff Gang yahurijwe mu gitaramo kizabera kuri Internet

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2020 12:58
0


Jay Polly, Bull Dogg, Fireman, P Fla na Green P bari bagize itsinda ry’abaririmbyi b’abaraperi rizwi nka Tuff Gang, bahurijwe mu gitaramo bazaririmbamo kizabera kuri Internet.



Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 kinyuzwe ku mbuga nkoranyambaga no kuri shene ya Youtube yitwa Mk1 Tv, guhera saa mbili z’ijoro. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Jay Polly yavuze ko nubwo bagiye guhurira mu gitaramo bataraganira ku bijyanye n’uko bashobora kongera gukorana indirimbo ariko ngo ni abahanzi kandi bahora bahanga.

Yavuze ko muri iki gitaramo bagiye guhuriramo bazaririmba indirimbo bakoze bakiri mu itsinda rya Tuff Gang hanyuma buri umwe aririmbe indirimbo ze bwite bitewe n’igihe bazaba bafite.

Uyu muraperi yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimisha abakunzi babo, kuko bari bamaze igihe babibasaba.

Ati “Ni mu rwego rwo gushimisha abafana bacu muri iki gihe cya Covid-19. Tuzaririmba izacu hanyuma n’umwe ku giti cye aririmbe ize bitewe n’isaha tuzaba dufite.”

Tuff Gang yihuje ahagana mu 2008 bashwanwa mu 2015. Ni mu gihe P Fla yikuye muri iri tsinda ahagana mu 2012.

Bombi bahuje imbaraga bakoze indirimbo zatanze ibyishimo ku mubare munini na nubu.

Ubibuke mu ndirimbo zabo nka ‘Gereza’, ‘Kwicuma’, ‘Amaganya’, ‘Inkongoro y’Umushimusi’ n’izindi.

Nta wakwirengagiza uruhare rwabo mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip Hop bafunguriye amarembo mu buryo bwisumbuyeho nabo ibasiga igikundiro.

Nyuma yo gutandukana buri wese yakoze indirimbo ku giti cye, rimwe na rimwe bagakozwa muri gereza uretse umuraperi Bull Dogg.


Abari bagize Tuff Gang bongeye guhurizwa mu gitaramo kimwe nyuma y'igihe batandukanye

Tuff Gang igiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizabera kuri Internet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND