Abantu bagera ku ijana bemeza ko banduye coronavirus bavuga ko bayikuye mu mabagiro abiri mu Bufaransa
Abashinzwe ubuzima mu karere bavuze ko abakozi 63 kuri 209
bakorera mu ibagiro rya Breton kugeza ubu bose babasanzemo coronavirus
Perefe w'akarere, Pierre Pouessël yagize ati: "Nk’uko
ishami rishinzwe abakozi muri iyi sosiyete ribitangaza, ngo ku marembo yinjira
mu ibagiro hari za masike,umuti wica mikorobe ndetse abantu bagiye kwinjira
babanza gupimwa ibintu bigaragaza ko amabwiriza ari gukurikizwa neza
Ariko abakozi bo muri urwo ruganda bavuga ko nubwo
ibikoresho byo kubarinda bihari ku bwinshi ariko ntabwo abantu babasha
kubahiriza metero , umwe mu bakozi ati: “birarenze byabaye ikibazo, mu byumba Nta
mwanya munini uhari abantu barabyigana
Abaturage bo bavuga ko bahangayikishijwe n'ibyo bari kubona
bati”ibi biri gutuma tutigurira inyama kuko dufite ubwoba ko nazo zaba zanduye”
kuri ubu, abakozi bose b’iri bagiro bashyizwe mu kato ndetse
uru ruganda rahise rufungwa kugeza tariki 25 Gicurasi byibuze,
Kuva iyi virusi yagera mu Bufaransa, abantu 98.569 bari mu
bitaro, muri bo, 17.500 bararembye cyane, naho 28.000 barapfuye, Abarenga
61.000 barakize basubira mu ngo zabobakize kandi bemerewe gutaha.
Src: AFP
TANGA IGITECYEREZO