RFL
Kigali

Amaherena, Tentire n'indi mirimbo y'ubwiza: Isura nshya ya Nsengiyumva [Igisupusupu] wari umaze igihe acecetse mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2020 9:22
0


Umuhanzi Nsengiyumva François [Igisupusupu] ubarizwa muri Label The Boss Papa, ya Alain Muku, yagarutse mu muziki mu isura nshya ateguza indirimbo ye nshya yise ‘Isubireho’ azashyira hanze mu minsi iri imbere.



Mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020 ni bwo Nsengiyumva yateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’amezi atandatu acecetse mu muziki.

Integuza y’iyi ndirimbo [Cover] yasohoye irimo amafoto atandukanye amugaragaza mu isura nshya atamirije imirimbo y’ubwiza, bitandukanye n’uko abantu bari basanzwe bamuziho.

Nsengiyumva yinjira mu muziki ntiyari yarigeze ahindura umwimerere w’umusatsi we, yambaye imyenda n’inkweto bya gisore n’ibindi byatumaga agaragara nk’umuhanzi mukuru mu bandi.

Ubu yigaragaje mu isura nshya byatumye benshi basakaza amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga bateguza bagenzi babo, iyi ndirimbo ye nshya.

Ifoto ya Mbere yasohotse igaragaza Nsengiyumva afite ‘Tenture’ ku mutwe, amaherena ku gutwi, impeta eshatu ku ntoki-Nyine yifotoje mu buryo bwa gisitari kandi ku maso aragaraza ko ashabutse.

Ifoto ya Kabiri yambaye umupira w’ibara ry’umukara, igisurubeti cy’ibara ry’umuhondo wijimwe, sheneti ifite umubyimba munini mu ijisho afite n’umuduri wamuhesheje ikuzo mu muziki.

Iyo foto ya Gatatu yambaye umupira w’ibara ry’umweru wo kwifubika yishimye naho iya Kane yambaye imyenda y’abakinnyi ba Basketball, afite umupira mu ntoki, ikabutura n’inkweto izamuye.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo ya mbere yasohoye yitwa ‘Mariya Jeanne’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 mu gihe cy’umwaka umwe imaze isohotse.

Yakunzwe kandi mu ndirimbo ‘Icange mukobwa’, ‘Rwagitima’ ndetse na ‘Uzaze urebe u Rwanda’ yari aherutse gusohora.

Iyi ndirimbo nshya ‘Isubireho’ Nsengiyuma agiye gusohora mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Jay P n’aho amashusho yatunganyijwe na Fayzo Pro.

Umusitari mushya wo kwitega! Yifotoje mu buryo butandukanye n'uko yinjiye mu muziki

Nsengiyumva mu mwambaro w'abakinnyi ba Basketball biherekejwe n'inseko y'igikwerere

Nsengiyumva yigaragaje mu isura nshya itandukanye n'iyo abantu bari bamuziho

Umuhanzi 'Igisupusupu' yateguje indirimbo ye nshya yise 'Isubireho'

KANDA HANO UREBE AGACE GATO K'INDIRIMBO 'ISUBIREHO' YA NSENGIYUMVA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND