RFL
Kigali

‘DanceMyStory’, irushanwa rizahemba arenga miliyoni 1 Frw ababyinnyi 20

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2020 13:22
0


Abategura Iserukiramuco rya Ubumuntu bashyizeho irushanwa bise ‘DanceMyStory’ rizahemba ababyinnyi 20, umwe agahabwa amayero 50 [Uyashyize mu manyarwanda ni 50,714 Frw].



Muri rusange iri rushanwa rizahemba amayero 1000 [Mu manyarwanda ni 1,014, 280 Frw ku babyinnyi 20], aho buri umwe azashyikirizwa amayero 50 [50,714 Frw]. 

Abategura Ubumuntu Arts Festival bavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abahanzi bagizweho ingaruka n’icyorezo Covid-19. Bati “Urugendo rwa Kilometero 1000 rutangirira ku ntambwe imwe.”    

Uhatana muri iri rushanwa asabwa kwifata amashusho abyina agaragaza uko abayeho muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19. Ashobora kubikora yifashishije umuziki cyangwa se mu buryo bw'umuvugo.

Aya mashusho ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na Twitter hanyuma agakoresha hashtag #DanceMyStory na #100storiesOfHome.

Inkuru izakundwa kurusha izindi izacishwa mu ruhererekane rw’ikiswe ‘Flames of Hope’ nyirayo ahabwe ishimwe ry’amayero 50. Iri rushanwa rifunguriye buri wese w'umunyarwanda, rizarangira kuwa 01 Kamena 2020.

Muri Mata 2020, Hope Azeda Umuyobozi w’iserukiramuco rya Ubumuntu yabwiye INYARWANDA, ko kubera icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi muri iki gihe bahisemo kuryimurira ku mbuga nkoranyambaga muri uyu mwaka.

Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts ryabaye ibirori by’ubuhanzi bwibanda ku mibanire myiza y’abantu ari yo ibahuza, rizaba kuva ku itariki ya 17 - 19 Nyakanga 2020.  

Ryari risanzwe ribera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rigahuriza hamwe ibihumbi by’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo babashe kumva icyo “Ubumuntu” ari cyo.

Inkuru bifitanye isano: Iserukiramuco rya Ubumuntu rizabera kuri Internet

Ababyinnyi 20 bo ku Isi bahawe ikaze mu irushanwa 'DanceMyStory' rizahemba amayero 1000/Ifoto:Internet





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND