RFL
Kigali

Miss Teta Sandra yibarutse umwana we w'imfura yabyaranye na Weasel-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2020 10:53
0


Umunyamideli akaba n’umushabitsi Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011, yibarutse imfura ye n’umuhanzi Douglas Mayanja [Weasel] uri mu bagize igikundiro muri Uganda.



Mukuru wa Weasel witwa Humphrey Mayanja ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ya Facebook, avuga ko mu muryango w'abo bishimiye kwakira umwana w'umukobwa kandi ko nyina ameze neza.

Yerekanye amashusho agaragaza uyu mwana w'umukobwa aryamye mu gatanda k'abana bavutse, maze yandika ati "Yavutse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu. Yitwa Ria Mayanja. Umwana na nyina bameze neza. Urakoze Mana. Impundu mu muryango wa Weasel."

Teta Sandra abarizwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda kuva mu 2018 aho ategura ibirori n’ibitaramo bibera ahantu hatandukanye.

Uyu mwana ashobora kuba ari uwa 37 kuri Weasel kuko bivugwa ko yabyaranye n’abagore 25, gusa ntabyemera.

Muri Kanama 2019 Tailla Kassim witeguraga kurushinga na Weasel yibarutse umwana w’umuhungu-Iby’ubukwe bwabo bizamo kidobya.

Muri Nzeri 2019 ni bwo Weasel yashimangiye urwo akunda Teta Sandra amwifashisha mu mashusho y’indirimbo yise ‘Guwooma’.

Ku wa 30 Werurwe 2019 Weasel yaririmbiye i Kigali mu birori bya Seka Festival byabereye muri Expo Grounds i Gikondo. Mbere y’uko agera mu Rwanda, Miss Teta Sandra yanditse kuri instagram asaba abanyarwanda gufata neza ‘umugabo we’.

Miss Sandra w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa Kigali byagiye bimukoza muri gereza rimwe na rimwe.

Imfura ya Teta Sandra na Weasel yavutse mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu

Teta Sandra na Weasel bibarutse umukobwa

Hari hashize iminsi micye Teta Sandra agaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye


Teta Sandra na Weasel bamaze imyaka ibiri bakundana bibarutse imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND