RFL
Kigali

Rihanna amaze umwaka i Londre mu buryo bw’ibanga aho yishyura 16,000,000Frw ku cyumweru

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/05/2020 13:16
0


Umuhanzikazi wamamaye ku Isi yose, Rihanna amaze igihe kingana n’umwaka umwe mu Majyepfo y’umujyi wa Londre aho nibura yishyura amapawundi ibihumbi 16 ku cyumweru kimwe gusa ku bukode bw’inzu abamo.



Ikinyamakuru Dailymail mu nkuru yacyo, gitangaza ko Rihanna amaze kugira umujyi wa Londre iwe mu rugo , nyuma y’umwaka amaze ahaba mu buryo bwa rwihishwa kandi akishyura akayabo k’Amapawundi  ibihumbi 16,000, aya mafaranga ni menshi dore ko angana na Miliyoni 16 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (16,000,000Frw).


Uyu muhanzikazi ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu bahanzi bakize, dore ko akora muzika abivanga n’ubucuruzi bw’imideli n’ibikoresho bw’ubwiza. Rihanna kandi ari mu bateye inkunga Amerika mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

MailOnline yo ivuga ko Rihanna yacumbitse mu nzu itangaje, igizwe n’ ibyumba birindwi byo kuraramo, ifite agaciro ka Miliyoni 30 z'amapawundi, ikaba iherereye muri kamwe mu turere twihariye tw’umurwa mukuru wa Londre mu Bwongereza.


Inzu Rihanna acumbitsemo irimo ibikoresho bimufasha gukora siporo, ubusitani butangaje nyaburanga, parikingi nyinshi ziri imbere mu nyubako n’ibindi.

Umwe mu nshuti za hafi na Rihanna yabwiye MailOnline ati: 'Inzu ifite ibyo Rihanna akeneye byose. Ifite ibyumba birindwi byo kuriramo ni ahantu hihariye cyane ntawamuvogera abaho ku buryo ashobora kuza akagenda uko ashaka kandi nta muntu n’umwe ubibona. Amaze umwaka, ariko yishimiye kuhaba ku buryo bigaragara ko azaba ahari igihe kirekire”.

Rihanna, ukundana n'umuherwe wo muri Arabiya Sawudite Hassan Jameel, mu kiganiro aherutse kugirana na New York Times yavuze ko akunda gutura i Londres atazwi kandi aba yishimiye kuhazenguruka.

Uyu muhanzikazi ufite umutungo ungana na Miliyoni 260 z'amadolari yatangaje ko yize kwishimira ibintu byoroheje mu buzima, nko guhaza irari rye ku biribwa bya Karayibe yewe n’imigenzereze.

This is the £16,000-a-week London mansion where songstress Rihanna has been secretly living for a year, MailOnline can reveal. The property, set over four floors, opens out on to manicured lawns in the landscaped gardens
Inzu Rihanna akodesha i Londre

The superstar, originally from Barbados, sent her fans wild yesterday when she casually revealed in an interview that she's made Britain her home for the past 12 months. Pictured: One of the seven bedrooms at the Rihanna's mansion in north London
Now MailOnline can reveal the Umbrella singer has spent the past 12 months staying in a stunning, seven bedroom mansion - worth £30million - in one of the capital's most exclusive enclaves where well-heeled neighbours leave the star in peace
The townhouse the singer now calls home comes complete with a gym, stunning landscape garden, underfloor heating and plenty of off-street parking. It comes with five bathrooms, two studies and staff, including security guards and a housekeeper

Rihanna amaze umwaka i Londre mu buryo yagize ibanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND