Umuhanzikazi wamamaye ku Isi yose, Rihanna amaze igihe kingana n’umwaka umwe mu Majyepfo y’umujyi wa Londre aho nibura yishyura amapawundi ibihumbi 16 ku cyumweru kimwe gusa ku bukode bw’inzu abamo.
Ikinyamakuru Dailymail mu nkuru yacyo, gitangaza ko
Rihanna amaze kugira umujyi wa Londre iwe mu rugo , nyuma y’umwaka amaze ahaba mu
buryo bwa rwihishwa kandi akishyura akayabo k’Amapawundi ibihumbi 16,000, aya mafaranga ni menshi dore ko angana na Miliyoni 16 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda (16,000,000Frw).
Uyu muhanzikazi
ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu bahanzi bakize, dore
ko akora muzika abivanga n’ubucuruzi bw’imideli n’ibikoresho bw’ubwiza. Rihanna
kandi ari mu bateye inkunga Amerika mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
MailOnline yo
ivuga ko Rihanna yacumbitse mu nzu itangaje, igizwe n’ ibyumba birindwi byo
kuraramo, ifite agaciro ka Miliyoni 30 z'amapawundi, ikaba iherereye muri kamwe mu turere twihariye tw’umurwa
mukuru wa Londre mu Bwongereza.
Inzu Rihanna acumbitsemo irimo ibikoresho
bimufasha gukora siporo, ubusitani
butangaje nyaburanga, parikingi nyinshi ziri imbere mu nyubako n’ibindi.
Umwe mu nshuti za hafi na Rihanna yabwiye MailOnline
ati: 'Inzu ifite ibyo Rihanna akeneye byose. Ifite ibyumba birindwi byo
kuriramo ni ahantu hihariye cyane ntawamuvogera abaho ku buryo ashobora kuza akagenda uko ashaka kandi nta muntu
n’umwe ubibona. Amaze umwaka, ariko yishimiye kuhaba ku buryo bigaragara ko
azaba ahari igihe kirekire”.
Rihanna, ukundana n'umuherwe wo muri Arabiya Sawudite
Hassan Jameel, mu kiganiro aherutse
kugirana na New York Times yavuze ko
akunda gutura i Londres atazwi kandi aba
yishimiye kuhazenguruka.
Uyu muhanzikazi ufite umutungo ungana na Miliyoni 260
z'amadolari yatangaje ko yize kwishimira
ibintu byoroheje mu buzima, nko guhaza irari rye ku biribwa bya Karayibe yewe n’imigenzereze.
Inzu Rihanna akodesha i Londre
Rihanna amaze umwaka i Londre mu buryo yagize ibanga
TANGA IGITECYEREZO