RFL
Kigali

Chuck Brown yatabarutse kuri iyi Tariki; Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/05/2020 10:46
0


Tariki 16 Gicurasi mu mateka, ni umunsi w’137 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 229 umwaka wa 2020 ukagera ku musozo, uyu munsi ufite byinshi wibukirwaho mu ngeri zitandukanye.



Bimwe mu byaranze uyu munsi

946: Umwami Suzaku yimye ingoma ashyigikira murumuna we Murakami wabaye umwami wa 62 w’Ubuyapani.

1204: Amaze gutorwa ku ya 9 Gicurasi, Baldwin IX, Count of Flanders yambitswe ikamba nk'Umwami wa mbere  w’ubwami bwa Latin.

1532: Sir Thomas More yeguye ku mirimo ye ya Lord Chancellor w'Ubwongereza.

1568: Mariya, Umwamikazi wa Scots, yahungiye mu Bwongereza.

1584: Santiago de Vera abaye Guverineri wa gatandatu wa koloni ya Espagne ya Philippines.

1770: Ku myaka 14 y’amavuko Marie Antoinette yashyingiranywe na Louis Auguste waje kuba umwami w’u Bufaransa, icyo gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko.

1777: Uwitwa Lachlan McIntosh yarasanye n’uwitwa Button Gwinnett ubwo bari mu mukino yo kurwana, icyo gihe bari hafi y’ahitwa Savannah muri Leta ya Georgia. Uyu Gwinnet nyuma y’iminsi itatu yitaba Imana akaba ari umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwigenge.

1929: California muri Hollywood hatanzwe bwa mbere ibihembo bya sinema ”Academy Award "

1975: Junko Tabei yabaye umugore wa mbere uzwi mu mateka washoboye kugera ku gasongero k’umusozi muremure ku isi witwa Everest.

Junko Tabei akomoka mu Buyapani nyuma yo kurangiza amashuri muri Kaminuza ya Showa Women aho yabaga mu itsinda ry’aburira imisozi (mountain climbing club) mu mwaka w’1969 yaje gushinga itsinda rye ku giti cye, yuriye imisozi miremire itandukanye nka Fuji, Suiss Alps ndetse na Everest.

1983: Inyeshyamba zo mu mutwe wa Sudan People’s Liberation Army bagabye ibitero byo kurwanya guverinoma ya Sudani yari iriho icyo gihe.

1991: Umwamikazi w’ubwami bw’Abongereza Elizabeth II yabaye umuntu wa mbere wo mu bwami bw’u Bwongereza wagiranye ibiganiro na kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (United States Congres).

2003: Mu gihugu cya Maroc, mu Mujyi wa Casablanca habaye igitero cy’abiyahuzi cyahitanye abantu 33 gikomeretsa abandi 100.

2005: Kowait yahaye abagore uburenganzira bwo gutora no gutorwa.

2007: Nicolas Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi

1418 :Yohani II wa Kupuro, Umwami wa Kupuro na Arumeniya ndetse akaba n'umwami w'icyubahiro wa Yeruzalemu kuva 1432 kugeza 1458.

1542: Anna Sibylle wa Hanau-Lichtenberg, Umugore w’icyubahiro w’Ubudage.

1606 :John Bulwer, umuganga  w’inzobere w’Ubwongereza.

1611 :Papa Innocent XI

1824: Havutse Levi P. Morton, wabaye visi-Perezida wa 22 wayoboye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Levi Parsons Morton yavutse tariki 16 Gicurasi atabaruka 16 Gicurasi 1920, avukira ahitwa Shoreham yabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu mwaka w’1889 kugera mu 1893. Nyuma yabaye guverineri wa 31 wayoboye Umujyi wa New York.

 1970: Gabriela Sabatini, umukinnyi wa Tennis ukomoka muri Argentine.

1985: Café, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.

1992: Kirstin Maldonado, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wo muri Amerika.

1993: Karol Mets, Umukinnyi w’umupira wamaguru wa Esitoniya.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

290 :Umwami Wu wa Jin, umwami w'abashinwa.

895: Qian Kuan, umunyacyubahiro w'Ubushinwa.

1993: Marv Johnson, umurirmbyi w’injyana ya R&B ukomoka muri Amerika.

1977: Modibo Keita, Perezida wa Mali.

Modibo yavutse kuri 4 Kamena 1915, yabaye perezida wa mbere wa Mali kuva 1960-1968, aba minisitiri w’intebe wa federation ya Mali.

2008: Robert Mondavi, uwashinze uruganda rwa vino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2012: Chuck Brown umuhanzi wafatwaga nk’ikirangirire muri Amerika, yari umuhanga mu gucuranga Gitari n’umwanditsi w’Indirimbo akanazitunganya.

2019: Bob Hawke, umunyapolitiki wa Ositaraliya wanabaye Minisitiri w’intebe wa 23 wa Ositaraliya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND