RFL
Kigali

China: Perezida Xi Jinping yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufasha Afurika y’Epfo na Hungary muri ibi bihe bya Covid-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:15/05/2020 22:50
0


Ni ibiganiro byabereye ku murongo wa telefone kuri uyu wa Gatanu, aho Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yaganiraga na Perezida wa Afurika y’Epfo ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Hungary ku bijyanye na Covid-19 ndetse n’uko u Bushinwa bwafasha ibi bihugu.



Afurika y’ Epfo ni inshuti ikomeye y’u Bushinwa muri Afurika, ndetse ikaba n’igihangange mu bucuruzi n’u Bushinwa. Perezida Xi Jinping avugana na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yamubwiye ko ibihugu byombi ari ibivandimwe, anamwizeza ko u Bushinwa buzakomeza gufasha Afurika y’Epfo muri ibi bihe barimo bahangana n’icyorezo. 

Muri iki kiganiro kandi, Perezida Xi, yabwiye mugenzi we Ramaphosa ko u Bushinwa bugifite ubushake bwo gukomeza ihana ry’Amakuru risanzwe na Afurika y’Epfo, kwagura ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gukorera hamwe mu miryango bihuriramo ya BRICS na G20.

Mu ishimwe rya Perezida Ramaphosa, nawe yashimangiye ko Igihugu cye—Afurika y’ Epfo—ndetse n’ u Bushinwa ari inshuti, ndetse ko ari n’ inshuti nziza ku bindi bihugu by’ Afurika.

Ramaphosa yemeza ko Afurika y’Epfo ndetse n’u Bushinwa bihuriye kuri byinshi, ndetse ko banishimirya umubano ukomeye bafitanye n’ iki gihugu. Ku bwibyo, Afurika y’ Epfo ikaba yiteguye kufasha u Bushinwa kugera ku nyungu zayo.

Naho mu kiganiro Perezida Xi yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Hungary, Viktor Orban, Perezida Xi yemeje ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gufasha Hungary muri iyi ntambara yo kurwana n’indwara y’icyorezo cya Covid-19.

Kuva mu kwezi kwa Werurwe, mu Bushinwa hakomeje kuva ibikoresho bitandukanye byifashishwa muri ibi bihe bya covid-19. Udupfukamunwa, imashini zo kongerera umwuka abarwayi, ibikoresho byo gupima, ndetse n’imyambaro y’abaganga bifashisha bavura abanduye Covid-19.

Minisitiri Orban yashimagije u Bushinwa ku bw’ubufasha bakomeje guha Igihugu cye, ndetse n’ uburyo u Bushinwa bwabashije guhangana n’ iki cyorezo. 

Perezida Xi yasabye ko ibihugu byombi byazakomeza imikoranire nyuma yo guhashya iki cyorezo. Imikoranire izongera ubuhahirane, ubukungu, ndetse n’iterambere.

Asa n’usubiza, Minisitiri Orban yavuze ko Hungary ifite ubushake bwo gushyira imbaraga mu kuzamura ubufatanye n’u Bushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubukungu.

Kugeza ubu, Hungary ifite abanduye barenga 3,000, muri bo hapfuye 442, mu gihe abarenga 1,000 bakize. Naho muri Afurika y’Epfo, abarenga 12,000 banduye covid-19, abarenga 5,000 barayikize naho 238 bicwa n’iki cyorezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND