RFL
Kigali

Nick Dimpoz yasohoye indirimbo ‘Ngwino Maama’, avuga ko yatangiye gutegura Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2020 12:05
0


Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz] yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ngwino Maama’, avuga ko yatangiye gutegura indirimbo zigize Album ye ya mbere.



Nick Dimpoz azwi mu ndirimbo nka ‘Urwakera’, ‘Ndagukumbuye’, ‘Washa Moto’, ‘Uzaba umbwira n’izindi. Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yatunganyijwe na Muhire Visuals naho amajwi (Audio) yakozwe na Clement Guitarist.

Iyi ndirimbo ‘Ngwino Maama’ ni iy’ubukwe ikaba ivuga ku musore utomora umugeni we amusaba kumusanganira, akamubwira ko ahuje imiryango.  

Nick yabwiye INYARWANDA, ko ubu ashyize umutima kuri Album ye nshya azasohora umwaka utaha izaba ikubiyeho indirimbo zivuga ku bukwe, iz’ubuzima busanzwe ariko zose ari gakondo.

Uyu muhanzi yavuze ko mu Ukuboza 2020 ari bwo azahitamo izina azita iyi Album kuko muri aya mezi ari imbere agiye gukora izindi ndirimbo zigera kuri enye zuzuza iyi Album. Ubu amaze gukora indirimbo eshanu, kandi ngo akomeje urugendo.

Nick Dimpoz azwi cyane mu filime y’Uruhererekane ya ‘City Maid’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Urugendo rwe rwo gukina filime anarufatanya no kubyina mu Itorero Intayoberana no gukora indirimbo zitandukanye.

Nick Dimpoz yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ngwino Maama' anateguza Album ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHSUHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO MAAMA' YA NICK DIMPOZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND