RFL
Kigali

"Icy'ingenzi ni ukubona umuti wa Covid-19 kurusha kumenya se w'umwana wanjye" Juliana Kanyomozi

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:14/05/2020 13:03
0


Kuva mu ijoro ryacyeye inkuta nyinshi z'imbunga nkoranyambaga zifite ifoto y'umugore uryamye ku gitanda cyo kwa muganga yambaye imyenda y’ibara ry'ubururu yiyegamije uruhinja mu gituza.



Ni ifoto y'icyamamare mu muziki wa Africa y'Iburasirazuba na Africa yose muri rusange, Juliana Kanyomozi, wanahise avuga ko umwana we yiswe Taj.

Nta makuru menshi yigeze amenyekana ku gutwita kwa Julliana ari nabyo byateye amatsiko abanyamakuru b'imyidagaduro ba Uganda gushaka kumenya se wa Taj maze umunyamakuru wa Big Eye abaza mubyara wa Juliana wari uri kwa muganga ubwo uyu muhanzikazi yibarukaga.

Uyu mubyara wa Juliana yavuze ko uretse Juliana, nyina na Murumuna we nta wundi uzi umugabo babyaranye. Ati'' Iryo ni ibanga ry'umuryango".

Birumvikana ko icyo gisubizo kitanyuze uwari ufite amatsiko yo kumenya se w'umwana wa Juliana. Byatumye wa munyamakuru yinjira mu cyumba Juliana yari arimo, babanza kuganira bisanzwe kuko basanzwe banaziranye.

Nyuma yaje kumubaza se wa Taj, Juliana usanzwe uzwiho gutebya ati" Nzamuvuga igihe hazaba habonetse umuti wa Covid-19"

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza cyane bisa nk’ibizamuyeho uburakari kuri Juliana, maze agira ati "Hari ibibazo byinshi byo gukurikirana birenze kumenya papa w'umwana wanjye".

Julliana Kanyomozi yibarutse nyuma y'igihe cy'imyaka igera kuri 6 apfushije imfura ye y'umuhungu, ibintu byamusigiye igikomere gikomeye.

Juliana Kanyomozi afatwa nk’umwe mu bahanzikazi beza b’ibihe byose Uganda yagize. Yabonye izuba kuwa 27 Ugushyingo 1980, arasatira imyaka 39 y’amavuko.

Mu gihe amaze mu muziki yasohoye Album nka ‘Nabikowa’, ‘Kanyibwe’, ‘Bits & Pieces’ n’izindi. Azwi mu ndirimbo nka ‘Zaabu’, ‘Twalina Omukwano’ n’izindi.

Juliana Kanyomozi yavuze ko hari byinshi bihangayikishije Isi kurusha kumenya Se w'umwana yibarutse

Juliana yibarutse umuhungu mu ijoro ry'uyu wa Gatatu nyuma y'imyaka 6 apfushije imfura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND