RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah yapfushije Se

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2020 10:01
0


Se wa Umunyana Shanitah wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 yitabye Imana azize uburwayi.



Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. INYARWANDA yamenye ko umubyeyi wa Umunyana Shanitah yari amaze iminsi arwaye. Umukobwa we witwa Cherissa yagize ati "Ruhukira mu mahoro".

Umunyana Shanitah yahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’abakobwa biga muri Kaminuza zitandukanye zo ku mugabane w’Afurika [Miss University Africa 2018] ndetse abasha kwegukana ibihembo bitatu. 

Miss Shanitah ni we wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 yasorejwe muri Kigali Serena Hotel. Mu Ugushyingo 2019 yaserukiye u Rwanda muri Poland mu irushanwa rya Miss Supranational yahuriramo n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Umunyana Shanitah yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2019

INYARWANDA yihanganishije umuryango wa Miss Umunyana Shanitah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND