RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yibarutse umuhungu nyuma y'imyaka 6 apfushije imfura ye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2020 23:13
0


Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda no mu karere kose muri rusange, yamaze kwibaruka umwana w'umuhungu nk'uko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha.



Juliana Kanyomozi yatangaje ko tariki 12 Gicurasi 2020 ari bwo yibarutse umwana w'umuhungu yise 'Taj'. Icyakora ntiyatangaje se w'uyu mwana. Mu magambo macye yanditse ku mbuga nkoranya mbaga, Kanyomozi yavuze ko 'yishimye cyane', ati "Ni umuhungu!! Suhuza Taj. 12/05/2020 (itariki yavutseho). Turishimye cyane. Imana ihabwe icyubahiro".

Tariki 20/07/2014 ni bwo Juliana Kanyomozi yagize ibyago apfusha imfura ye Keron Raphael Kabugo wari ufite imyaka 11 y'amavuko wazize indwara ya Asima, akaba yaramubyaranye na Amon Lukwago baje gutandukana. Juliana Kanyomozi ni kenshi yatangaje ko urupfu rw'imfura ye rwamusigiye agahinda kenshi, gusa kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe.

Kwibaruka kwe nyuma y'imyaka 6 abuze imfura ye, ni inkuru yishimiwe na benshi bavuze ko Imana imushumbushije uwo yabuze mu 2014. Mu isaha ebyiri gusa, ifoto uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yari imaze gutangwaho ibitekerezo ibihumbi 3 by'abakunzi be, abahanzi banyuranye n'abandi benshi bishimiye iyi nkuru.

Abahanzi bagenzi be bo muri Uganda n'abo mu karere bamugaragarije ko bashimiye cyane kwibaruka kwe, harimo Dr Jose Chameleone, Aline Gahongayire, Spice Diana, Ykee Benda, Iryan Namubiru, Dj Pius, Lydia Jazmine, Sheeba Karungi, Bobi Wine, n'abandi bantu b'ibyamamare nka Zari The Boss Lady, Alex Muyoboke, Judith Heard n'abandi.


Juliana Kanyomozi mu byishimo byo kwibaruka umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND