RFL
Kigali

Ally Soudy n'umugore we bibarutse ubuheture

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2020 14:41
0


Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ally Soudy Uwizeye n’umugore we Umwiza Carine bibarutse umwana wa Gatatu [Ubuheture].



Uyu mwana w’umuhungu yavutse kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020.

Ally Soudy yanditse kuri Instagram avuga “Uwo twari dutegereje yahageze! Twishimiye kwakira mu muryango wacu umwana w’umuhungu. Nyagasani ntacyo mfite nakwitura kubyo unkorera buri munsi.”

Ally Soudy ntiyatangaje amazina bise uyu mwana wasanganiye abavandimwe be barimo Ally Gia-Basia Kigali Umwiza [Ubuheta, wavutse kuwa 08 Mata 2015] na Ally Waris Umwiza [Imfura] wavukiye mu Rwanda.

Ally Soudy abana n’umuryango we mu Mujyi wa Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.   

We n’umugore we bamaranye imyaka irenga 18 mu munyenga w’urukundo.

Ally azwi na benshi mu ndirimbo nka: ‘Umunsi ku munsi’ yakoranye na Rozy, ‘Lea’, ‘Umwiza’ yakoranye na The Ben, aherutse no gufatanya na Amalon basubiramo indirimbo ‘Derila’.

Ally Soudy n'umufasha we Umwiza Carine bibarutse umwana wa Gatatu

Umwana w'umuhungu wavutse mu muryango wa Ally Soudy na Carine

Ally Soudy yamamaye mu biganiro bitandukanye by'imyidagaduro mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND