RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 15, Liza Kamikazi yakoze indirimbo yakomotse ku bihe bigoye yaciyemo ayigenera abakeneye guhumurizwa n’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2020 10:49
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Sinakwibagiwe’, avuga ko nyuma y’imyaka 15 ari bwo bwa mbere akoze indirimbo azi neza ko itarakorewe buri wese ahubwo ifite abantu by’umwihariko igenewe.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sinakwibagiwe’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 32'.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Liza Kamikazi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ‘Sinakwibagiwe’ mu gihe yacaga mu bihe bimugoye Imana iza kumuvugisha imubwira ko itamwibagiwe

Yavuze ko kuva ubwo yatangije umushinga wo gukora iyi ndirimbo mu buryo (Audio) ayisohora agira ngo yumvikanishe uko Imana yampuhumurije, ko ishobora no guhumuriza n’abandi bari guca mu bihe nk’ibyo yanyuzemo.

Ati “Ukuntu numvise Imana impumurije numvise nshaka ko nakora indirimbo yazamuhuriza umuntu nk’uko Imana yabinkoreye. Amagambo yo mu bitero byose ari mu Ijambo ry’Imana.”

Yavuze ko ari imirongo ya Bibiliya Imana yagiye imushyira ku mutima hanyuma arayahuza bibyara indirimbo.

Ati “Muri macye sinavuga ko nanditse iyi ndirimbo kuko ari ijambo ry’Imana ubwaryo.”

Uyu muhanzikazi wagize izina rikomeye mu ndirimbo za ‘Secular’, yavuze ko iyi ndirimbo igenewe umuntu wese ushobora kuba ari guca mu bihe bimugoye akaba yaratangiye kwibaza niba koko Imana izageraho igasubiza amasengesho ye.

Liza Kamikazi ntiyerura ibihe bikomeye yanyuzemo byashibutsemo iyi ndirimbo “kubera impamvu zanjye bwite”.

Yavuze ko hari umuntu uhangayitse muri iki gihe bitewe n’ukuntu hari ikintu amaze igihe asengera ariko atarasubizwa, hashobora kuba hari isezerano Imana yamuhaye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abandi bantu iyi ndirimbo igenewe ni umuntu wihebye cyane wumva yanakwipfira kuko atakibona impamvu yo kubaho n’umuntu wiringiye Imana ariko kubera ibigeragezo akumva ko Imana yamwibagiwe agatakaza ibyiringiro.

Liza Kamikazi si izina rito mu muziki Nyarwanda azwi na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izikomoza ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye na The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.

Tariki 03 Kanama 2016 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi ahitamo gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Yahise atangira inzira yo gukora indirimbo ziha ikuzo Imana, ashyira hanze indirimbo yise “Ndaje Data”, yasohotse muri 2016, ‘Indirimbo Nshya’ na “Pale”.

Liza Kamikazi yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sinakwibagiwe' yakomotse ku bihe bigoye yanyuzemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINAKWIBAGIWE' YA LIZA KAMIKAZI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND