RFL
Kigali

Alain Muku yasohoye amashusho y’indirimbo ivuga isomo Coronavirus ikwiye gusiga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2020 13:48
0


Umuhanzi akaba n’umunyamategeko Alain Muku yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Leçon Ya Korona', ivuga isomo Coronavirus ikwiye gusigira abatuye Isi.



Icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus kimaze hafi amezi atanu gikwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ari nako cyica ibihumbi by’abantu umunsi ku munsi.

Ubu imibare iragaragaza ko abarenga Miliyoni enye bamaze kwandura iki cyorezo, abarenga Miliyoni imwe barakize naho abarenga ibihumbi 283 barapfuye.  Iki cyorezo cyabyukije inganzo ya benshi barahanga, bakangurira ababakurikira kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kukirinda.

Mu ntangiriro za Mata 2020, ni bwo Alain Muku yagaragaje ko yatangiye gukora ku mushinga w’indirimbo ivuga ku isomo Coronavirus ikwiye gusigira abatuye Isi barenga Miliyari 7. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yayasohoye, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 10’. Yifashishijemo abasore n’inkumi batigisa umubyimba bakinnye ubutumwa yaririmbye. 

Alain Muku yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo ngo abwire abatuye Isi ko ibitwaro n’ubundi bwirinzi bwose bamaze kugeraho ntacyo byakoze mu guhangana n’iki cyorezo cyongeye kwibutsa abantu gukaraba intoki bakoresheje isabune n’indi miti yica mikorobe.

Ati “Kugira ngo ntituzongere na rimwe kwigira indakoreka n’ibihangange. Duhore tuzirikana ko ibitwaro bya kirimbuzi uretse gusenya bigasiga ubusa ntacyo bimaze kuva byararaniwe kudutabara no kuturinda buriya busabusa ngo ni korona.”

Yavuze ko iki cyorezo gikwiye gutuma buri wese yumva ko ari kimwe n’undi kandi agashyira imbere ubumuntu kurusha icyamutanya na mugenzi we. Ati “Kuko korona yatweretse ko umuntu ari nk’undi aho ntawe yatinye n’umwe.” Iyi ndirimbo ye nshya yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa. 

Alain Muku ni umuhanzi akaba n’inzobere mu by’amategeko. Mu rugendo rwe rw’umuziki, yafashije mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yitwa "Hanga Higa" ryavumbuye impano muri benshi.

Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo nka ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’, ‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, intebe yamazeho imyaka 13. Yanakoze indirimbo zamamaza ibigo na sosiyete z’ubucuruzi.

Alain Muku yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Lecons ya korona'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LECONS YA KORONA' YA ALAIN MUKU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND