RFL
Kigali

Ibintu 10 abagabo bahangayikira mu ibanga rikomeye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/05/2020 11:48
0


Abagabo ni ibiremwa bikomeye ndetse bizi no gufata umwanzuro ariko nabo hari ibintu bibahangayikisha ugasanga bibaza uko abababona bazabifata bityo bagatangira kurwana nabyo ngo barebe ko babiha umurongo.



1. Uko imibiri yabo igaragara

Abagore bo kuva mu bwana akura ahangayikiye uburyo umubiri we uzaba umeze ugasanga arafata umwanya akiyitaho, agafata ifunguro riboneye rimwe na rimwe bakishyira no kuri regime. Abagabo nabo n’ubwo batabyitaho cyane ntibabura guhangayikishwa n’uburyo bagaragara inyuma bagereranije na bagenzi babob abona. Ibi nabo rero bituma bafata umwanya bagakora siporo, banga ko hazagira ubona inda akavuga ngo ni iy’inzoga n’ibindi bitandukanye.

2. Amafaranga

Amafaranga nayo ari mu bintu bihangayikisha abagabo kuko agereranywa nko kuba afite umugati wa none n’ejo. Ashobora no kuba adafite umukobwa bakundana ariko ntibimubuza gutekereza ko ari ingenzi mu rukundo. Kwitabwaho biba ari ibintu byangombwa ku mukobwa bazakundana bityo ikiba gikenewe cyane ngo bishoboke ni amafaranga. Abakobwa cyane cyane abo muri iyi minsi wabima umwanya wundi ariko ukabaha amafaranga n’ibindi nkenerwa.

3. Indeshyo

Kimwe mu bintu by’ingenzi biranga ishusho y’umugabo harimo n’uburyo areshya. Abagabo rero burya bahangayikira indeshyo nubwo akenshi aba adafite icyo yayihinduraho. Iyaba abagore batitaga ku ndeshyo wenda bakita ku mutima gusa, abagabo bagufi baba bafite amahirwe kuko ni bo bahangayika cyane.

4. Abandi bagabo bamutera ubwoba

Gufuha ku bagabo ntibikunda kujya ahagaragara nk’abagore, ariko burya byangiza cyane icyizere yari yifitiye imbere y’umugore we. Umugore ashobora kuganiriza umugabo we ku wundi mugabo ujya umuderanja ndetse unamwiyumvamo ntagaragaze uburakari no gufuha byeruye ariko atangira guhangayika no kwigereranya n’uwo mugabo. Kugira ngo rero umugabanyirize ubwoba, uba ugomba kumubwiza ukuri ndetse ukamwereka ko ntaho muhurira n’uwo akeka ko yamugutwara, ugakuraho impamvu zose zatuma ahangayika nubwo aba atabigaragaza inyuma.

5. Akamenyero gake mu rukundo

Abagabo bakunda kubeshya umubare w’abakobwa bakundanye kuko aba adashaka kumvikana imbere y’umukunzi we nk’udafite icyo azi mu rukundo. Iyo yigeze kuba mu rukundo bituma yumva yifitiye icyizere igihe ari kugira icyo akora kerekeye muri izo nzira, iyo rero ari bishya yumva ahangayitse yibaza ko hari ibyo azangiza kubera intamenya.

6. Imphwemwe

Ubu bwoya bwo mu bwoko bw’imisatsi bumera ku gituza cy'umugabo burya abatabufite barahangayika cyane n’ubwo batabigaragaza. Baba bafite ubwoba ko bushobora kuba butagaragara neza cyane cyane iyo ari buke. Kuba yaba afite uruhara byo bimuhangayikisha mu buryo bukomeye.

7. Ifunguro

Abagabo bakunda kumva abagore bababwira ngo bari kuri rejime. Iyo umugabo nawe akubwiye ko ari kuri rejime burya biba byakomeye. Burya rero abagabo nabo bahangayikishwa n’imibiri yabo bigatuma yita ku mafunguro afata. N’ubwo atabikwereka ariko burya nta muntu utishimira kugira ubuzima bwiza n’igihagararo kiza. Abagabo rero ntibakunda kubivuga no kubigaragaza.

8. Imibanire ye n’uwo bakundana

Abagabo nabo bajya bafata akanya bagasoma inkuru zanditswe ku birebana n’urukundo ariko ntiwakumva abivugaho. Aba agamije kugira ngo amenye uburyo bwo kubaho mu rukundo. Abagabo barikomeza, ntaba ashaka ko agaragara yahangayitswe n’utuntu tugaragara nk'aho ari duto ni yo mpamvu abihangayikira mu ibanga.

9. Umubare w’abasore batereta umukobwa bakundana

Umugabo ahangayikira kumenya niba umukobwa bakundana afite abandi benshi bamenyanye mbere ye kugira ngo amenye uko ahangana nabo. Ashobora no kwibaza ko atazobereye mu rukundo nk’umugore we bitewe n’umubare w’abo bakundanye mbere uruta uwo umugabo yamenyanye nabo. Ikiza uba ugomba kumusobanurira ko ahahise haba harahise bityo ko atagomba kubyibazaho.

10. Kwatura amarangamutima ye

Abagabo benshi bakunda kwishima ariko ugasanga abyihezamo ntibigaragare inyuma. Abagabo batinya icyatuma igitsina gore kibabona nk’aho basamaye, bigatuma iyo yishimye agerageza kubyihezamo. Abagore bo ntibyoroshye kuko iyo yishimye ararira, ukabona arasimbutse araguhobeye, agasakuza, akabura uko yifata n’ibindi. Ibi ntiwabibona ku mugabo.

Src:opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND