RFL
Kigali

Kenya: Umuhanzi Nyarwanda Remy Wanjah yasohoye indirimbo yise 'Over Doze' -YUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/05/2020 12:10
0


Umuhanzi Nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya Remy Wanjah akomeje kugaragaza impano idasanzwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Over Doze' nyuma y’iyo yari aherutse gusohora yitwa 'Mrembo' yakunzwe na benshi muri Afurika.



Amazina ye nyakuri yitwa Harerimana Remy, ariko agakoresha akazina ka Remy Wanjah mu ruhando rwa muzika. Kugeza ubu afite indirimbo 8 ziri mu buryo bw’amajwi naho mu buryo bw’amashusho ni 5 gusa.


Remy, aganira na INYARWANDA yavuze ko yatangiye muzika mu 2018 awutangirira mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Akora muzika mu njyana ya Afro Beat. Umuziki ni kimwe mu bintu akora abikunze cyane dore ko ahamya ko akunda umuziki wa Kinyafurica ndetse akaba awukora nk'ubucuruzi. Yifuza ko umuziki we uzagera ku ruhando mpuzamahanga ukarenga u Rwanda na Afurika y’Iburasirazuba bigafata Afurika yose. 

Remy Wanjah yavuze ko Kenya iri gutera imbere mu muziki anagira inama abahanzi nyarwanda, ati “Kenya muzika iri ku rundi rwego rushimishije. Ubutumwa naha abanyarwanda muri rusange dushyigikirane dukundane tuzamurane umwe ku rwego ariho azamure mugenzi we. Twiheshe agaciro dukunda iby'iwacu kurusha”.


Indirimbo zigera ku 8 za Remy Wanjah harimo n’izifite amashusho meza. Mu ndirimbo amaze gushyira ahagaragara harimo: Nishikilie,Give Me Number, Every Day, Complete, Mrembo, God Make a way, Heartbeat  n’izindi. Iyi ndirimbo 'Over Doze' yasohoye, yavuze ko azashyira hanze amashusho yayo mu minsi iri imbere.

KANDA HANO WUMVE 'OVER DOZE' BY REMY WANJAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND