RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo y’inkuru y’umusore wasigiwe ‘Umubabaro’ n’umukobwa warushinze-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2020 11:22
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye kuri gakondo Nyarwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umubabaro’, igaruka ku nkuru mpamo y’umusore wasigiwe agahinda n’umukobwa warushinze bari bamaze hafi imyaka itanu bakundana.



Iyi ndirimbo ‘Umubabaro’ y’iminota 04 n’amasegonda 42’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2020. Yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Bob Pro, amashusho ari gukorwa na Fayzo Pro. 

Ni imwe mu ndirimbo Cyusa Ibrahim avuga ko yanditse yayitondeye yishyize mu mwanya w’inshuti ye y’umusore watandukanye n’umukobwa akarushinga n’undi musore bakoranaga.

Yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo atabibwiye uyu musore kuko inkuru y’urukundo rwe n’uyu mukobwa yari ayizi kandi ari inshuti ze za hafi ku buryo yari azi neza intambwe yose bateraga.    

Yavuze ko imyaka uyu musore yari amaranye n’uyu mukobwa yaganishaga kurushinga ariko ko hari byinshi banyuzemo byajegeje urukundo rwabo, buri umwe aca inzira ze.  

Uyu musore n’uyu mukobwa bakoraga mu kigo kimwe. Nyuma y’uko batandukanye, uyu mukobwa yahise akundana n’undi musore bakoranaga.

Ni ibintu byashenguye umutima w’uyu musore arakomereka mu buryo bukomeye ndetse Cyusa aririmba avuga ko “Umubabaro wica kuruta indi ari ukubura uwo wakundaga bidatewe nawe.” 

Cyusa ati “Bakundanye imyaka myinshi bigera n’aho bakorana mu kazi kamwe. Wa mukobwa batandukanye, yakundanye n’undi musore bakoranaga mu kazi kamwe. Noneho uriya musore biramubabaza, arambwira ati ‘ariko ibi bintu nta kuntu wabikoramo indirimbo’.”

Uyu muhanzi avuga ko uyu musore n’uyu mukobwa utuntu duto bapfaga tutari kugeza ku ndunduro y’urukundo rwabo.  

Avuga ko mu mashusho y’iyi ndirimbo yagaragajemo inkuru y’urukundo rw’uyu musore n’uyu mukobwa ku buryo bizohera uyareba gusobanukirwa.

Cyusa avuga ko icyakomerekeje umutima w’uyu musore ari uko uyu mukobwa batandukanye hanyuma agakora ubukwe n’undi musore bakorana mu kigo kimwe.

Ati “Icyamubabaje ni uburyo yahise acudika n’uwo yitaga ko ari inshuti ye bagendanaga. Muri ‘video’ nabishyizemo byo birasobanutse neza.” 

Cyusa avuga ko uyu musore watandukanye n’uyu mukobwa, nta ruhare yagize mu iyandikirwa ry’iyi ndirimbo, gusa ngo mbere y’uko isohoka we yari asanzwe ayizi.

Uyu muhanzi avuga ko ibyabaye kuri uyu musore ari ibintu bikunze kubaho mu buzima, ari nayo mpamvu yakoze iyi ndirimbo agira ngo avugire n’abandi byabayeho.

Cyusa Ibrahim avuga ko mu mashusho y'indirimbo 'Umubabaro' bakinnye ubutumwa bushushanya urugendo rw'uyu musore watandukanye n'umukobwa akarushinga n'umusore bakorana

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUBABARO' YA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND