RFL
Kigali

Umunyafurika umwe mu byihebe 10 byabayeho mu mateka y’Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/05/2020 14:07
0


Akenshi iyo uvuze ijambo “Kwiheba”, abenshi bumva kwiyanga no kwanga ubuzima bw’abantu muri rusange ku buryo kwiyica no kwica abandi bifatwa nk’ibyoroshye. Isi yaranzwe n’impfu za hato na hato, hari izatewe n’abantu b’Ibyihebe batishimiraga amahoro n’ikiremwamuntu.



1.Adolf Hitler


Adolf Hitler yavukiye ahitwa Braunau mu mujyi wa Austria uhana imbibi n’u Budage tariki ya 20 Mata 1889 apfira ahitwa Berlin tariki ya 30 Mata 1945 mu ntambara ya 2 y’isi. Ubwo yari afite imyaka 3 umuryango we wimukiye mu Budage. Mu mwaka wa 1933 kugeza 1945 yabaye umuyobozi mukuru w’umutwe yari uyoboye witwaga Nazi. Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwabaye intandaro yintambara 2 y’isi. Yakoreye ubwicanyi ndengakamere abayahudi basaga Miliyoni 6. Yagize uruhare mu rupfu rw’abasaga Miliyoni 23.

 2.Chairman Mao


Uyu mugabo yavukiye ahitwa Shaoshan kuwa 26 Ugushyingo 1893 apfira ahitwa Beijing tariki 9 Nzeli 1976. Yari umunyamatwara w’umushinwa. Uyu kandi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasaga Miliyoni 60.

3.Osama Bin Laden


Osama Bin Laden yavukiye ahitwa Saudi Arabia mu 1957 apfira ahitwa Abbottabad muri Pakistan tariki 2 Gicurasi 2011 mu gitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika. Uyu yashinjwaga gushinga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugaba igitero ku igorofa ryari riri mu mujyi wa New York akarisenya. Mu bikorwa byose by’ubwiyahuzi yakoze byatwaye ubuzima bw’abasaga 4 000.

4. Joseph Stalin


Yavukiye ahitwa Gori muri Georgia kuwa 18 Ukuboza 1879. Uyu yabaye umwanditsi mukuru w’umutwe w’abasoviyeti. Uyu yishe abaturage benshi abandi abakura mu byabo abafungirana mu nkambi bamwe muri bo bapfirayo kubera ubuzima bubi cyane bari babayemo.

5. Saddam Hussein


Saddam Hussein yavukiye ahitwa Tikrist muri Iraq kuwa 28 Mata 1937. Yabaye umuyobozi mukuru wa Iraq kuva mu 1979 kugeza 2003 ubwo yanyongwaga n’Abanyamerika ku ngoma ya George W Bush. Uyu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage be akoresheje ubumara bw’umwuka.

6. Idi Amin Dada


Yavukiye ahitwa Koboko muri Uganda mu 1924 apfira ahitwa Jiddah muri Saudi Arabia tariki ya 16 Kanama muri 2003. Yabaye umuyobozi mukuru wa Uganda mu gihe cy’imyaka 8 kuva mu 1971 kugeza 1979, akaba yararanzwe no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igitugu, ubwicanyi, ruswa, ndetse no kutabungabunga ubukungu bw’igihugu neza. Uyu kandi yagize uruhare mu rupfu rw’inzirakarengane zisaga 300,000.

 7. Genghis Khan


Yavutse mu 1162 apfa mu 1227. Yashinze ubwami bunini cyane bwari bugizwe n’ibice by’u Bushinwa, Aziya yo hagati, Uburasirazuba bwo hagati ndetse n’uburayi. Ubwo bwami bugereranwa mu ngano n'ikitwa Afurika y’ubu. Uyu mwami mu gihe yayoboraga, yishe ubuzima bw’inzirakarengane zisaga Miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000).

8. Umwami Leopold II


King Leopold II yavukiye mu murwa mukuru w’u Bubirigi, Brussels mu mwaka wa 1835 apfira ahitwa Laeken mu mwaka wa 1909. Yabaye umwami w’u Bubirigi kuva mu 1865 kugeza mu 1909. Yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasangwabutaka b'abanyekongo basaga Miliyoni 8.

9Benito Mussolini


Yavutse ku 29 Nyakanga 1883 apfa kuwa 28 Mata 1945 mu ntambara ya kabiri y’isi. Yari umunyagitugu w’umutaliyani akaba yararanzwe n’amahame ndetse n’imyanzuro bikakaye ari byo byabaye intandaro y’impfu z’abasaga 300,000 mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

10. Suharto


Yavukiye ahitwa Kemusu Argamula muri Indoneziya mu 1921 apfira ahitwa Jakarta muri Indoneziya mu 1998. Yabaye Umuyobozi mukuru wa Indoneziya kuva mu 1967 kugeza mu 1998. Mu gihe yayoboraga kino gihugu yakoze ubwicanyi byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga 800,000.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND