RFL
Kigali

COVID-19: Amakipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu ubwo shampiyona zizaba zisubukuwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2020 18:16
0


Urwego rushinzwe Amategeko y’Umupira w’Amaguru ku Isi, IFAB, rwemeje icyifuzo cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, ku cyemezo cyo kondera umubare w’abakinnyi basimbura mu mukino, kubera ko imikino izaba myinshi, yegeranye kandi mu gihe gito.



Amakipe azajya aba yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu mu mukino ubwo umupira w’amaguru uzaba wongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Coronavirus.

Ubusanzwe, mu marushanwa yemewe na FIFA, buri kipe yabaga yemerewe gusimbuza abakinnyi batatu gusa.

Impinduka zemejwe, zizakoreshwa mu mikino isigaye kugira ngo uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ariko gukurikiza iki cyemezo ni amahitamo ku bategura amarushanwa.

Buri kipe izaba yemerewe gukora impinduka mu byiciro bitatu gusa mu mukino.

Shampiyona nyinshi ku Isi, zahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, ni yo izabimburira izindi gusubukura, aho izongera gukinwa mu cyumweru gitaha, tariki ya 16 Gicurasi 2020.

IFAB yagize iti “Itegeko ryashyizweho by’igihe gito ndetse rigomba guhita ritangira gukurikizwa. Ryashyizweho kubera ko hazaba hari imikino myinshi mu gihe gito kandi bishobora kugira ingaruka ku mibereho myiza y’umukinnyi.”

IFAB na FIFA bizagena nyuma niba iki cyemezo kizakomeza gukurikizwa no mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Nta mwanzuro wafashwe ku ihagarikwa ryo gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho mu misifurire “VAR” Video assistant referee, nubwo mu cyumba gito ikoreramo haba hari abantu benshi.


Amakipe yemerewe gusimbuza abakinnyi batanu ubwo shampiyona zizaba zisubukuwe

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND