RFL
Kigali

FC Barcelona yasubukuye imyitozo umuntu ku giti cye nyuma y’amezi abiri ya guma mu rugo – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/05/2020 13:38
0


Nyuma yo gusuzumwa abaganga bakemeza ko nta mukinnyi wa FC Barcelona ufite icyorezo cya Coronavirus, kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, iyi kipe y’ubukombe yasubukuye imyitozo umukinnyi akora ku giti cye nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’imikino muri Espagne bihagaze kubera COVID-19.



Shampiyona ya Espagne iritegura gusubukura shampiyona ya La Liga mu kwezi gutaha, niyo mpamvu amakipe yemerewe gutangira imyitozo ariko badakorera hamwe, buri wese akora ku giti cye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Habanje gahunda  yo gupima abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe mbere y’imyitozo, abakinnyi ba FC Barcelona bageze ku kibuga buri umwe afite ibikoresho bye bwite ndetse ntabwo bigeze binjira mu rwambariro.

Abakinnyi bakoze imyitozo yo gutemberana umupira nta wuhura na mugenzi we, ndetse no kwiruka bazenguruka ikibuga. Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Ciutat Esportiva, aho iyi kipe isanzwe yitoreza ndetse hanabarizwa irerero ry’iyi kipe.

Uretse Luka Jovic wagize ikibazo cy’imvune na Luis Suarez wari waragize imvune ariko akaba yatangiye imyitozo yo kwiruka, abandi bakinnyi bose ba FC Barcelone bari bahari.

Abakinnyi ba  FC Barcelona batangaje ko bagarutse kandi bameze neza banafite icyizere ko shampiyona isubukurwa vuba abanya-Espagne ndetse n’Isi yose bakongera kuryoherwa n’umupira w’amaguru.

FC Barcelona yatangiye imyitozo nyuma y’andi makipe FC Sevilla, Villarreal, Osasuna na Leganes.

Ubwo Shampiyona ya Espagne yasubikwaga FC Barcelona yari ku mwanya wa mbere n’amanota 58 mu mikino 27 mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56.

Biteganyijwe ko La Liga ishobora gusubukura muri Kamena 2020, hakinwa imikino isigaye kugira ngo hagaragare ikipe yegukanye igikombe, izizasohokera Espagne mu mikino y’i Burayi, izimanuka ndetse n’izizamuka mu cya mbere.


Lionel Messi yatangiye imyitozo ameze neza


Griezzman yagarutse mu myitozo ameze neza


Vidal nawe yagarutse ameze neza












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND