RFL
Kigali

Clarisse Karasira yatangiye gusohora ibiganiro bihugura urubyiruko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2020 11:47
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangije ibiganiro by’uruhererekane bitanga ubutumwa butandukanye bigamije guhugura sosiyete cyane cyane byibanda ku rubyiruko, ku mibereho n’imibanire y’abantu.



Ku wa 06 Gicurasi 2020 nibwo Clarisse Karasira yasohoye ikiganiro cya mbere yise “Ishyari ni ishyano koko!”. Iki kiganiro kigaragaza uburyo ishyari risenya kandi kikigisha kubana neza. 

Kuwa 08 Gicurasi yasohoye ikindi kiganiro kivuga ku gitekerezo cy’umukobwa wiswe Madudu kireba n’abari mu kigero cy’ubwangavu, ababyeyi n’abasaza babo bagasabwa ku baba hafi.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko ibi biganiro bifitanye isano ya bugufi n’ubutumwa anyuza mu ndirimbo ze.

Yavuze ko ari ibitekerezo mvanganzo bizajya biba urukurikirane bitewe n’ingingo runaka yateguye ashaka kubwira abantu, yifashishije ibyo yanditse mu ikayi ye yo mu mashuri yisumbuye.

Ati “Nabikurije cyane ku nkuru nagendaga nandika nkiga mu mashuri yisumbuye, nagiraga ikayi nandikagamo ibintu byinshi by’udukuru turi aho, ejo bundi rero sinzi ukuntu nayiguyeho mbona ukuntu n’ubwo nyine harimo ibitekerezo by’abana atiko byari ibitekerezo byiza.” 

“Kuko najyaga mbyandika nkabisomera inshuti zanjye zimwe na zimwe icyo gihe cyera turi abana, bakishima, bakajya bahora baza kumbwira tubwire uko byagenze, uko byakurikiye […] Rero numva ubu ngubu nabwo hari abo byafasha, cyane ko nagize Imana ikampa no kumva n’abantu benshi.”

Ibi biganiro bizajya bitambuka kuri shene ye nshya yitwa Karasira Clarisse Rwanda.  

Ubu hamaze kujyaho ibiganiro bibiri kandi yiteze ko bizatanga umusaruro bigafasha benshi.

Ibitekerezo by’abamaze kubyumva bamubwira ko ‘hari icyo bibungura’.

Muri muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora indirimbo ‘Ibikomere’, ‘Mwana w’umuntu’, ‘Urukundo ruganze’ n’izindi.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangiye gusohora ibiganiro byibanda ku rubyiniro yanditse mu ikayi mu yo mashuri yisumbuye

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO 'ISHYARI NI ISHYANO KOKO! CLARISSE KARASIRA YAHEREYEHO ASOHORA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND