RFL
Kigali

Miss Uganda Oliver Nakakande yasobanuye icyasembuye guterana amagambo n'umunyamakuru mu kiganiro

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:9/05/2020 11:02
0

Ubwo yari mu kiganiro kuri Television y'Igihugu cya Uganda, Oliver Nakakande wabaye Nyampinga wa Uganda 2019-2020 yagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi no guterana amagambo n'umunyamakurukazi wari wamwakiriye.



Mu ntangiriro ikiganiro cy’aba bakobwa bombi cyari giherekejwe n'umwuka mwiza mu kubaza no gusubiza, cyakora byaje guhindura isura ubwo umunyamakuru yabazaga Miss Oliver Nakakande uko yakiriye gutsindwa mu irushanwa rya Miss World 2019 riheruka kubera i Londre mu Bwongereza. 

Miss Oliver yasubije ko atigeze atsindwa ko yishimira ibyo yakoze muri iryo rushanwa.

Umunyamakuru yakomeje kumuhatiriza no kumusaba kwemera ko yatsinzwe, nibwo umujinya wabyutse maze abwira uwo munyamakurukazi ko ubumenyi bwe mu bijyanye n’amarushanwa y'ubwiza ari bucye ndetse ko n'akazi ke kaburamo ubunyamwuga. 

Ati " Mbere yo kuntumira wari kubanza ukaba wakoze ubushakashatsi bwinshi, ndicuza umwanya wange natakaje nza hano"

Ikiganiro cyakomeje muri uwo mujyo gisoza mu bushyamirane bukabije. 

Abakurikiranye icyo kiganiro bafashe impande zitandukanye benshi banenga umunyamakurukazi ku bwo gusa nk'uwibasira mu buryo bwite Miss Oliver Nakakande, abandi bakanenga Nyampinga gusubizanya ubwirasi bwuje agasuzuguro. 

Agaruka kuri ibi byose, Miss Nakande yavuze ko uburakari bwe bwari bufite inshingiro kuko atari yatumiwe mu kiganiro ngo ahatirwe kwemera ko yatsinzwe mu irushanwa rya Miss World 2019.

Ati" Hariya twari abakobwa bagera 120, twese ntitwari gutahana ikamba. Abandi batashye iwabo bakirirwana urugwiro ibintu ngewe nifuje simbibone" 

Igitutu cyose cyashyizwe kuri Miss Oliver Nakakande gikomoka ku kuba yarakomeje kugereranwa na Miss Quiin Abenakyo wahagaririye Uganda muri Miss World 2018 agatahana ikamba rya Miss World Africa.

Nubwo abanya-Uganda batishimiye umusaruro wa Miss Oliver Nakakande, nyamara yazamutse mu itsinda yarimo ry'agace ka head to head challenge ari uwa mbere, yaje ku mwanya wa kane mu gace ka top model, Miss Oliver Kandi yaje ku mwanya wa munani mu gace ka sports aho yari mu itsinda ry'ubururu.

Miss Nakakande amaze iminsi akora ibiganiro ku rubuga rwe rwa Instagram aho aganira n'abagenzi be babanye mu Bwongereza mu irushanwa rya Miss World ababaza uko ingamba zo kwirinda Coronavirus ziri gushyirwa mu bikorwa.

Umwe mu bo baganiriye ni Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan basanzwe ari n'inshuti z’akadasohoka.

Miss Oliver yavuze ko Umunyamakuru atagombaga kumuhatira kwemera ko yatsinzwe muri Miss World 2019

Miss Oliver Nakakande aheruka i Kigali mu birori byo guhitamo Nyampinga w'u Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND