Umuyobozi w’icyubahiro mu ikipe ya Rayon Sports, Muvunyi Paul, wanayiyoboye igihe kirekire yatangaje ko hari icyifuzo bagejeje kuri Michael Sarpong gishobora gutuma agaruka muri iyi kipe n'ubwo iheruka kumwirukana atarangije amasezerano yari ayifitemo.
Mu
kiganiro Muvunyi Paul yagiranye na Rwanda Magazine, yagarutse ku
buyobozi bw’iyi kipe, ku mufatanyabikorwa Skol ndetse by’umwihariko kuri
rutahizamu w’iyi kipe Michael Sarpong.
Yagize
ati: “Twasabye Sarpong ko yasaba imbabazi kandi na Perezida (Sadate) ni
umunyembabazi bizakunda. Kugeza ubu turategereje ariko ntarirarenga”.
Amakuru
ava imbere mu bavuga rikijyana muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ngo
ntibigeze bishimira uburyo Munyakazi Sadate yirukanye Michael Sarpong kandi
yari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.
Bityo
bakaba barateye intambwe yo gusaba uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana kugaruka
muri iyi kipe nawe ubwe yita ko ariho mu rugo, akaba yayisinyira andi
masezerano, akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, haba imbere mu gihugu ndetse
no hanze mu mikino nyafurika ibonye ayo mahirwe.
Michael
Sarpong yirukanywe azira amagambo yatangarije Royal FM, avuga ko umuyobozi wa
Rayon Sports adafite ubushobozi bwo kuyiyobora ukurikije ibyemezo agenda afata.
Ntibyatinze
kuko Kuwa kane tariki 23 Mata ni bwo
Rayon Sports yatangaje ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza
amahirwe ahandi azakomereza, aho bidatinze yanamuhaye ibaruwa imusezerera
burundu.
Kuri
ubu, Sarpong ari mu Rwanda aho ategereje ko ingendo z’indege zifungurwa
agasubira iwabo, mu gihe ashobora kugira indi kipe asinyira yo mu Rwanda, dore
ko n’ayo mu karere yagaragaje ko akeneye uyu mukinnyi, arimo Yanga yo muri
Tanzania.
Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports na bagenzi be biyemeje kugarura Sarpong muri iyi kipe
TANGA IGITECYEREZO