RFL
Kigali

Paul Muvunyi ahamya ko amazi atararenga inkombe, biyemeje kugarura Sarpong muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 12:10
0


Umuyobozi w’icyubahiro mu ikipe ya Rayon Sports, Muvunyi Paul, wanayiyoboye igihe kirekire yatangaje ko hari icyifuzo bagejeje kuri Michael Sarpong gishobora gutuma agaruka muri iyi kipe n'ubwo iheruka kumwirukana atarangije amasezerano yari ayifitemo.



Mu kiganiro Muvunyi Paul yagiranye na Rwanda Magazine, yagarutse ku buyobozi bw’iyi kipe, ku mufatanyabikorwa Skol ndetse by’umwihariko kuri rutahizamu w’iyi kipe Michael Sarpong.

Yagize ati: “Twasabye Sarpong ko yasaba imbabazi kandi na Perezida (Sadate) ni umunyembabazi bizakunda. Kugeza ubu turategereje ariko ntarirarenga”.

Amakuru ava imbere mu bavuga rikijyana muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ngo ntibigeze bishimira uburyo Munyakazi Sadate yirukanye Michael Sarpong kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Bityo bakaba barateye intambwe yo gusaba uyu rutahizamu ukomoka muri Ghana kugaruka muri iyi kipe nawe ubwe yita ko ariho mu rugo, akaba yayisinyira andi masezerano, akazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze mu mikino nyafurika ibonye ayo mahirwe.

Michael Sarpong yirukanywe azira amagambo yatangarije Royal FM, avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports adafite ubushobozi bwo kuyiyobora ukurikije ibyemezo agenda afata.

Ntibyatinze kuko  Kuwa kane tariki 23 Mata ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasheshe amasezerano y’uyu mukinnyi, inamwifuriza amahirwe ahandi azakomereza, aho bidatinze yanamuhaye ibaruwa imusezerera burundu.

Kuri ubu, Sarpong ari mu Rwanda aho ategereje ko ingendo z’indege zifungurwa agasubira iwabo, mu gihe ashobora kugira indi kipe asinyira yo mu Rwanda, dore ko n’ayo mu karere yagaragaje ko akeneye uyu mukinnyi, arimo Yanga yo muri Tanzania.


Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports na bagenzi be biyemeje kugarura Sarpong muri iyi kipe


Sarpong yirukanywe na Rayon Sports azira amagambo yavuze kuri Perezida w'iyi kipe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND