RFL
Kigali

Allioni yagize icyo avuga ku bivugwa ko yatandukanye na Muyoboke agakorana n'umujyanama mushya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/05/2020 15:55
0


Umuhanzikazi Uwamwezi Alline Buzindu [Allioni] yatangaje ko akiri mu maboko y’umujyanama we, Alex Muyoboke kandi ko amasezerano bagiranye agomba kubahirizwa kuko hakiri imyaka myinshi yo gukorana.



Allioni atangaje ibi mu gihe hashize iminsi bivugwa ko yatandukanye 'bucece' na Muyoboke akajya mu maboko ya Kabanda Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama w’umuhanzi Bruce Melodie. 

Uyu muhanzikazi ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 55 kuri Instagram, yavuze ko Kabanda na Bruce Melodie ari inshuti ze n’ibikorwa bashobora gukorana bikaba ari iby’umuziki nta masezerano bafitanye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Allioni yavuze ko atazi neza ahava ibivugwa ko yatandukanye na Muyoboke, kuko ngo baracyari kumwe.  Ati “Ntabyo nzi ibyo biri kuvugwa. Oya! Ni ukubeshya ndacyari mu maboko ya Alex. Kontaro yanjye nawe iracyafite imyaka myinshi.”

Allioni akunze kumara igihe adasohora indirimbo. Ibintu ngo biterwa n’uko yitondera gushyira hanze indirimbo ashaka kugira ngo izanogere abazayumva. Ati “Nishimira kuba nakora indirimbo nziza ndibuzane koko Abanyarwanda bakayikunda kurusha uko nashyira hanze indirimbo nyinshi ntizigire akamaro.”

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo ‘Tuza’, avuga ko mu gihe amaze akorana na Muyoboke amaze kumwigiraho gukunda akazi, gukoresha igihe cye neza ndetse no kubahiriza gahunda aba yahawe. 

Yanavuze ko hari ibikorwa yateguraga gusohora ariko akomwa mu nkonkora n’icyorezo cya Covid-19. Yasabye Abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Allino ni umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Dancehall na Afrobeat. Muri Kanama 2018 nibwo yagiranye amasezerano na Decent Entertainment ya Alex Muyoboke wazamuye benshi mu bahanzi banyuranye barimo; Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, itsinda rya Charly&Nina n'abandi.

Allioni yavuze ko akiri mu maboko ya Alex Muyoboke kandi ko hari ibikorwa bazasohora mu minsi iri imbere

Allioni avuga ko mu gihe amaze akorana na Muyoboke yamwigiyeho gukunda akazi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUKU TUKU' YA ALLIONI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND