RFL
Kigali

Umuhanzikazi Adele yagaragaye mu isura nshya bishimisha benshi abandi bagwa mu kantu

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/05/2020 0:34
0


Adele umuhanzikazi w’ikirangire ndetse akaba n’umuhanga mu gukora udushya dushingiye ku ndirimbo akora ndetse n'uko akunze kugaragara mu bakunzi be, byatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu isura nziza yaratakaje ibiro ku buryo bukabije.



Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo: Hello, Someone like you, Send my Love n'izindi nyinshi zitandukanye. Nyuma yo kurangiza amashuri ye muri BRIT School mu mwaka 2006 yaje gusinyana amasezerano n’inzu itungaya umuziki ya XL Recordings.

Adele yagiye atwara ibihembo byinshi bitandukanye nka Critics’choice Award mu mwaka 2007, BBC Sound mu mwaka 2008, Grammy Award muri 2009. Uyu muhanzikazi yatangaje abantu ubwo yashimiraga abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yashyiraga hanze ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram, aho ifoto yashyizeho yamugaragazaga mu ishusho nshya y’imiterere dore yananutse cyane.

Nkuko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, Adele yashimiye abamwifurije isabukuru nziza, abifuriza kugira ubuzima buzira umuze muri iki gihe isi yose iri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ashimira n’abakora mu buvuzi bakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga bafasha abantu.

Ibi byose yabiherekeje ifoto imugaragaza mu miterere idasanzwe bitandukanye nk'uko yagaragaraga mu minsi yashize. Mu ifoto yafatiye iwe mu rugo imugaragaza yambaye ikanzu ngufi y’umukara bigaragara ko imiterere ye yahindutse mu buryo bugaragara. 

Ifoto ya Adele yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje benshi

Mu kumwifuriza isabukuru nziza zimwe mu nshuti ze, zagiye zikoresha amwe mu mafoto bagiye bafata bari kumwe amugaragaza mu ishusho nshya.

Bamwe mu bakunzi be batangajwe cyane n'uko bamubonye mu ishusho nshya, aho bamwe bamubwiye bati :”Ntibigutere isoni , icyo usabwa ita ku mirire yawe/ukore imyitozo ngororamubiri. Aho abanda bagize bati :”Reba uburyo ananutse, biratangaje!".

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Dailymail, bivugwa ko uyu muhanzikazi yari amaze igihe kitari gito akora imyitozo ngororamubiri aho yakundaga kuyikora buri gitondo n’umwarimu we wabimufashagamo. 

Ibi byabaye bimwe mu byamufashije kugabanura umubyibuho ku buryo bugaragara. 

Umuhanzikazi Adele mu mwaka mike ishije yari afite ikibazo cy’umubyibuho

Mu Ukwakira umwaka ushize wa 2019, Adele yaje kugaragara mu birori by’isabukuru y’umuraperi Drake aho yagaragaraga nk'uwatakaje ibiro.

Mu minsi ishize niho umwe mu bakunzi be yatangarije ikinyamakuru The magazine, ko mu kiganiro bagiranye wabonaga yishimye cyane, aho yamutangarije ko yatakaje hafi 100 pounds (45.3kg). Adele muri 2016 yaje gushakana na Simon Konechi, babyaranye umwana muri 2012, gusa nyuma muri 2019 ni bwo aba bombi baje gutandukana.

Nk'uko byaje gutangazwa n'ikinyamakuru The People bivugwa ko aba bombi nyuma yo gutandukana bakomeje kubana nk’inshuti ku bw’umwana wabo bise Angelo.

Adele n'uwahoze ari umugabo we Simon Konechi

 Umwanditsi: Dusabimana Soter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND