RFL
Kigali

OMS ivuga ko hari ibihugu bishobora gusubira muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo'

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:6/05/2020 22:55
0


Kuri uyu wa Gatutu i Geneva, ni bwo Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima; OMS/WHO, yaburiye ibihugu biri kugenda byoroshya ingamba zikakaye zigamije guhashya Covid-19, ko hadakurikiranywe uko ingamba nshya zikorwa, ibi bihugu bishobora gusubira muri gahunda ya 'Guma mu Rugo'.



Tedros Adhanom Ghebreyesus; umuyobozi wa WHO, yavuze ko hari iby’ibibanze ibihugu bikwiye kubanza kwitaho mbereye y’uko byoroshya cyangwa se bikuraho ingamba zikakaye zo kurwanya Covid-19.

Mu byo kwibandaho cyane, hari ugukurikirana abantu byihariye ababa banduye ndetse no kuba ibihugu bifite ibikenerwa byose mu buvuzi bw’ iki cyorezo, kandi baniteguye.

Tedros ati: "Ibyago byo gusubira ku ngamba zo guhagarika ibintu byose—Lockdown—ziracyariho niba ibihugu bidakurikiranye mu buryo bwitaweho cyane ndetse bw’ ibyiciro uko byoroshya izo ngamba".  

Yongeye kandi kugaragaza ko WHO yatanze amakuru aburira Isi yose ko iki cyorezo cyandura hagati y’abantu. Avuga ko aya ari amakuru yatanzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Mutarama.

Gusa, bikomeje kuvugwa ko uyu muryango wagiye utanga amakuru atuzuye, bitewe n’uko wari ubogamiye ku Bushinwa. Ibi, bishimangirwa cyane n’umutera nkunga mukuru w’uyu muryango ari wo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida w’iki gihugu aherutse no guhagarika inkunga yahabwagwa uyu muryango isaga Miliyoni 400 z’Amadorali.

Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika; Mike Pompeo, we avuga ko hari n’ibimenyetso bigaragazwa ko iki cyorezo cyaturutse muri raboratwari Laboratory iri muri Wuhun ahabonetse Covid-19 bwa mbere. Gusa, ibi bihakanwa na Guverinoma y’ u Bushinwa, yo ikomeza gushimangira ko icyorezo cyakometse ku nyamaswa agacurama.

WHO, ikomeje ibiganiro n’u Bushinwa ngo hakorwe ubushakashatsi bugamije kwiga ku nkomoko y’iyi virusi itera covid-19. Uyu muryango ugaragaza ko kandi, kuba hatazwi inkomoko y’inyamaswa yazanye iki cyorezo, byazagorana kukirwanya cyongeye gutera.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND