RFL
Kigali

Umwe mu bayobozi bakomeye bari bagize Komite ya Rayon Sports yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2020 16:42
0


Eng. Ernest Nsangabandi, wari Umunyamabanga w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, yeguye ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2020. Avuga ko yeguye kubera uruhurirane rw’ibibazo biri muri iyi kipe, birangajwe imbere no kudaha ibyishimo abafana nk'uko bikwiye.



Eng. Ernest yashimangiye ko muri iki gihe Rayon Sports itari guha abafana ibyishimo, kudaha icyizere abakikugiriye, umwuka mubi hagati ya Rayon n’abafatanyabikorwa n’ibindi…, ari byo byatumye afata icyemezo cyo kwegura ku mirimo yari ashinzwe.

Eng. Ernest avuga ko ikindi cyatumye yegura ari uko Komite yari abereye umunyamabanga ituzuzaga inshingano zayo uko bikwiye. Uyu mugabo yeguye mu gihe hari ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Rayon n’ubuyobozi bw’abafana.

Ku wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2020, ubuyobozi bw’abafana bwandikiye Perezida wa Rayon Sadate Munyakazi bumusaba kwitaba Komite y’abafana akabaha ubusobanuro ku ngingo zitandukanye harimo kubasobanurira uko ikipe ibanye n’abafatanyabikorwa, ubuzima bw’ikipe muri rusange n’ibindi.

Eng. Ernest usanzwe ukuriye Igicumbi cy’Abarayon Fan Club yavuze ko azakomeza gutanga umusanzu we muri Rayon Sports mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uyu mugabo abaye uwa mbere weguye nyuma y’umwuka mubi watangiye kuvugwa muri iyi kipe uhereye mu kwezi gushize.


Eng. Ernest Nsangabandi avuga ko kutuzuza inshingano kwa komite ari byo byatumye yegura ku mirimo yari ashinzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND