Bamwe mu bana bato bazengereza ababyeyi bababuza gukora imirimo imwe n’imwe, bangiza ibintu bitandukanye ndetse ababyeyi barwazwa umutwe no gukubagana kwabo. Adrian w'imyaka itanu we aratandukanye kuko yatwaye imodoka y’ababyeyi be, afatwa ari uko abapolisi bo muri Leta ya Utah muri Amerika bamuhagaritse.
Ushinzwe umutekano akimara kubona imodoka igenda ariko isa n’itagira
ikerekezo yatanze itegeko imbere barayihagarika, umupolisi atungurwa no gusanga
harimo umwana w’imyaka itanu avuga ko yari avuye mu rugo agiye kugura akamodoka k’abana
ko kugendamo nyuma y’uko yari yabisabye nyina akamwangira.
Ku rubuga rwa Twitter, ushinzwe umutekano muri aka gace
yagize ati: "Yahisemo gufata imodoka akajya muri Californiya kugura iye, yari
afite amafaranga make kuko yari afite amadorari 3 gusa mu gikapu cye."
Mu mashusho, umupolisi yagaragaye abaza umwana ati "Ufite imyaka ingahe? Ufite imyaka itanu?" Ubwo umwana yari yicaye ku mpera y’intebe kugira ngo abashe kugera kuri pedal. Polisi yamufashe yari amaze gukora urugendo rw'iminota itanu avuye mu rugo. Polisi yo muri iki gihugu yasabye ababyeyi kubika kure imfunguzo z’imodoka kugira ngo abana batazibona.
Polisi yamufashe amaze gukora urugendo rw'iminota 5
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO