RFL
Kigali

Ubuzima butangaje bw’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Koma bibera mu misozi bambaye ibibabi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/05/2020 9:50
0


Ku isi hari abantu bakibaho mu buzima butangaje, hari abagitunzwe n’ubuhigi bwo mu ishyamba, ububumbyi n’indi mibereho itangaje. Mu gihugu cya Nigeria haracyari abaturage babaho mu buzima butangaje aho bamwe muri bo ari abo mu bwoko bwa Koma bibera mu misozi bambara ibibabi by’ibiti.



Aba baturage batuye ku misozi ya Alantika, bakazenguruka umupaka uhuza Amajyepfo y'Iburasirazuba bwa Yola, umurwa mukuru wa Leta ya Adamawa muri Nijeriya, na Kameruni y'Amajyaruguru.


Ikinyamakuru The Spectator muri Nyakanga 2010 cyatangaje ko aba-Koma, bavumbuwe mu 1986 n’umunyamuryango wo muri Leta ya Gongola y’Amajyaruguru ya Nijeriya.

Nyuma y’imyaka, abaturage ba Koma bashoboye kubaho hanze y'umuco ugezweho, bihishe mu misozi, bazenguruka imisozi bambaye ubusa cyangwa hafi ya bose bakambara amababi y’ibiti bayakinga imbere ku myanya ndangagitsina n’inyuma ku mabuno.

Aba-Koma bateka ku muriro wakozwe na flint ahanini bakanakoresha umuriro utangwa n’uduti tubiri kamwe bakagakuba ku kandi bigatanga umuriro. Abenshi mu batuye ku misozi ya Koma bitwa Aba-Koma.

Aba baturage bakora ubuhinzi bakoresheje udusuka duto baba baracuze. Batunzwe no guhiga no kwegeranya ibikomoka ku mashyamba nk'imineke, ibishyimbo, kurya inzige no kwisiga canarium ikoreshwa mu gusiga umubiri.

Koma people are one of the last naked tribes in Nigeria (tkbeshmagazine)

Abahungu n'abakobwa bo muri ubu bwoko iyo bamaze kuzuza imyaka 14 na 17, ibitsina byombi bigira imihango y'ubugimbi (gukebwa ku bahungu no gukuramo bimwe mu bice by'abakobwa). Ibi biba kugira ngo bagire umudendezo wo gusabana mbere yo kumenyesha ababyeyi babo imigambi yabo yo gushyingiranwa.

Ubukwe bwabo bakwa Ihene imwe cyangwa inkoko kuko hari ababa bazoroye hamwe n'impano zerekana ibimenyetso by’ubukire nk’umurima. Aba-Koma bizera ikiremwa cyabo cyitwa Zum cyangwa Nu. Bivugwa ko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorana n’aba baturage mu kubafasha kubungabunga umuco wabo no guteza imbere ubukerarugendo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND