RFL
Kigali

Burasa Jean Gualbert Umuyobozi w'Ikinyamakuru Rushyashya yitabye Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/05/2020 16:12
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 05/05/2020 ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Burasa Jean Gualbert wari Umuyobozi Mukuru w'Ikinyamakuru Rushyashya cyandika amakuru acukumbuye ya Politike.



Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko Burasa Jean Gualbert yazize indwara ya 'Stroke' yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, biri mu mujyi wa Kigali. Burasa yari umwe mu banyamakuru bakomeye kandi bamaze igihe kinini mu itangazamakuru ryandika. Urupfu rwe rwashenguye benshi bavuze ko yari umugabo w'intwari ndetse akaba yaharaniraga guhesha agaciro umwuga w'itangazamakuru.

Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwanditse kuri Twitter ko rushenguwe n'urupfu rwa Burasa, rwihanganisha umuryango we ndetse n'umuryango mugari w'abanyamakuru. Ishyirahamwe ry'Umuryango w'Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) naryo ryihanganishije umuryango wa Burasa, rimwifuriza kuruhukira mu mahoro y'Imana.


RMC na ARJ bihanganishije umuryango wa Burasa n'umuryango mugari w'abanyamakuru

‘Stroke’ ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iki gihe ari nayo yahitanye Burasa ndetse ikaba ari nayo iherutse guhitana Dj Miller, ni indwara ifata udutsi dutwara amaraso ku bwonko aho utwo dutsi ducika cyangwa tukifunga bityo amaraso ntabashe kugera ku bwonko. Igikurikiraho ni uko ubwonko bubura umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Mu 2000 ni bwo Burasa yashinze Ikinyamakuru Rushyashya gisohoka ku mpapuro, kikaba cyarasohoraga kopi zigera ku bihumbi bine mu cyumweru. Kuva mu 2013 iki kinyamakuru cyatangiye gukorera kuri internet nyuma y’aho ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byahungabanyijwe n’inkubiri y’ibikorera kuri internet nk'uko tubikesha ikinyamakuru cye mu nkuru yakozwe mu 2017. 

Burasa yatangiye itangazamakuru mu 1993 ahera mu kinyamakuru 'Rwanda Rushya' cyari kiyobowe na Nyirarume Andre Kameya umwe mu banyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu myaka 27 yari amaze mu itangazamakuru, yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo; Rwanda Rushya, Radio Muhabura, Radio Rwanda na Rushyashya yari abereye Umuyobozi Mukuru yakomotse kuri Rwanda Rushya.


Burasa yitabye Imana azize indwara ya Stroke asiga umugore n'abana 3

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND