Abashakashatsi bavuze ko Ikigereranyo cy’imfu zizaterwa na coronavirus cyavuguruwe kivuga ko Abanyamerika bagera ku 135.000 bazapfa bazize Covid-19 bitarenze ukwezi kwa Kanama.
Iteganyagihe rishya ryaturutse mu kigo cya kaminuza
ya Washington gishinzwe ibipimo by’ubuzima n’isuzuma (IHME) kigaragaza urujya
n’uruza rw’abantu rukabije muri Leta nyinshi
zo muri Amerika hamwe no koroshya ihagarikwa ry’ubucuruzi ndetse no
gukomorera abantu kuva mu ngo biteganijwe muri leta 31 bitarenze ku ya 11
Gicurasi, rizateza ubwandu bushya ku kigero cyo hejuru cyane.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa IHME, Dr. Christopher
Murray, yagize ati: "Turateganya ko icyorezo kizagenda cyiyongera cyane ku
buryo bukabije muri iyi mpeshyi igiye kuza”
Ibiteganijwe byashimangiwe n’impuguke z’ubuzima
rusange aho zitaka ngo bakureho inzitizi z’ubucuruzi n’ibikorwa by’imibereho hagamijwe
kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo
Ubu iki cyago cya Koronavirus bimaze kumenyekana ko cyanduye abantu bagera kuri miliyoni 1.2 muri Amerika, barimo 68.762 bapfuye bazize Covid-19.
Imibare itangwa n’iki kigo gikora ubushakashatsi kuri Koronavirus, nk’uko
bagenda bayitangaza buri gihe kugira ngo harebwe uko ibintu bigenda bihinduka ndetse n’ubumenyi bwa siyansi bugenda
buvumburwa kuri iki cyorezo, byahindutse amakuru akomeye yakunze kuvugwa na
White House hamwe n’ubuyobozi bw’ubuzima rusange mu guhangana n’iki kibazo.
Imibare y’agateganyo itangazwa na IHME bivugwa ko
yizewe cyane nk’urwego rw’ibarurishamibare. Iteganyagihe riheruka riteganya ko
umubare w’abantu bapfuye muri Amerika bazize COVID-19 uzava ku bantu 95.092
ukagera kuri 242.890 bitarenze ku ya 4 Kanama 2020.
Murray ati: “Koroshya ingamba n’amategeko yo
gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, bitewe ahanini n’ibihe by’imihindukire
y’ikirere igihugu kigiye kujyamo bikwiye gukurikirwa n’izindi ngamba zikomeye
zo kwirinda ubwandu bushya; nko kwipimisha kwagutse no gukurikirana imibereho
y'abantu bari baranduye kugira ngo na bo bajye basuzumwa kandi bonyine”.
Src: France 24
TANGA IGITECYEREZO