Hari hashize imyaka ine hatangajwe inkuru mbi yabikaga urupfu rwa myugariro ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, Hiannick Kamba, wakiniraga ikipe ya Shalke 04 yo mu Budage, gusa kuri ubu uyu mukinnyi yagaragaye mu mujyi wa Rhur mu gihugu cy’u Budage ari muzima.
Hari
hashize igihe kinini bizwi ko Myugariro wahoze akina inyuma ku ruhande
rw’iburyo Hiannick Kamba, wakiniraga ikipe ya Schalke 04 y’abakiri bato, yitabye
Imana azize impanuka mu mwaka wa 2016.
Byatunguye
benshi mu cyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi uturuka muri Congo yongeraga kugaragara ari muzima mu gihugu cy’u Budage mu
gace Ruhr, ibinyamakuru bitandukanye i byo mu Budage byandika ko akiriho kandi
ameze neza.
Tariki
09/01/2016 ni bwo Hiannick Kamba byari byatangajwe ko yapfuye azize impanuka
y’imodoka muri Congo DR aho akomoka, ariko ubu ku myaka ye 33 asigaye akora
akazi nk’umutekinisiye muri rumwe mu ruganda rwo mu Budage.
Mu
mwaka wa 2018, bivugwa ko uyu mukinnyi yerekeje kuri ambasade y’u Budage
iherereye i Kinshasa, aho yanyomozaga amakuru y’urupfu rwe, aho yabwiye
ubuyobozi ko yatandukanyijwe n’inshuti ye ubwo bari mu rugendo muri Congo,
bakamusiga nta cyangombwa na kimwe, nta mafaranga ndetse nta na telefoni.
Kugeza
ubu umugore we bari bamaranye imyaka 10 ndetse banafitanye umwaka umwe, ari
gukorwaho iperereza ku kuba yaba yarashatse kwaka amafaranga y’ubwishingizi mu
buryo budasobanutse bw’amanyanga.
Kamba wakiniraga Shalke 04 byari bizwi ko yapfuye yongeye kugaragara ari muzima
Hiannick Kamba yakiniraga Shalke 04 y'abakiri bato
TANGA IGITECYEREZO