RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka ine bizwi ko Hiannick Kamba wakiniraga Shalke 04 yapfuye, yagaragaye mu Budage ari muzima

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/05/2020 14:29
0


Hari hashize imyaka ine hatangajwe inkuru mbi yabikaga urupfu rwa myugariro ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, Hiannick Kamba, wakiniraga ikipe ya Shalke 04 yo mu Budage, gusa kuri ubu uyu mukinnyi yagaragaye mu mujyi wa Rhur mu gihugu cy’u Budage ari muzima.



Hari hashize igihe kinini bizwi ko Myugariro wahoze akina inyuma ku ruhande rw’iburyo Hiannick Kamba, wakiniraga ikipe ya Schalke 04 y’abakiri bato, yitabye Imana azize impanuka mu mwaka wa 2016.

Byatunguye benshi mu cyumweru gishize ubwo uyu mukinnyi uturuka muri Congo yongeraga  kugaragara ari muzima mu gihugu cy’u Budage mu gace Ruhr, ibinyamakuru bitandukanye i byo mu Budage byandika ko akiriho kandi ameze neza.

Tariki 09/01/2016 ni bwo Hiannick Kamba byari byatangajwe ko yapfuye azize impanuka y’imodoka muri Congo DR aho akomoka, ariko ubu ku myaka ye 33 asigaye akora akazi nk’umutekinisiye muri rumwe mu ruganda rwo mu Budage.

Mu mwaka wa 2018, bivugwa ko uyu mukinnyi yerekeje kuri ambasade y’u Budage iherereye i Kinshasa, aho yanyomozaga amakuru y’urupfu rwe, aho yabwiye ubuyobozi ko yatandukanyijwe n’inshuti ye ubwo bari mu rugendo muri Congo, bakamusiga nta cyangombwa na kimwe, nta mafaranga ndetse nta na telefoni.

Kugeza ubu umugore we bari bamaranye imyaka 10 ndetse banafitanye umwaka umwe, ari gukorwaho iperereza ku kuba yaba yarashatse kwaka amafaranga y’ubwishingizi mu buryo budasobanutse bw’amanyanga.


Kamba wakiniraga Shalke 04 byari bizwi ko yapfuye yongeye kugaragara ari muzima


Hiannick Kamba yakiniraga Shalke 04 y'abakiri bato







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND